Malayika ntiyabirinduye urutare kugirango Yesu asohoke

Pasika itwibutsa iki? Iki ni ikibazo gikunda kubazwa abanyeshuri mu kizamini cy’iyobokamana mu mashuri abanza ndetse nayisumbuye hamwe na hamwe!

Ndibuka neza ko najyaga nsubiza ko itwibutsa izuka rya Yesu, nyamara nubwo nasubizaga igisubizo cy’ukuri, nashimishashwaga cyane nuko nabonye amanota kuruta gushimishwa nuwo murimo Imana yakoze wo kuzura Yesu.

Mvuze ko nashimishishwaga no gufata mu mutwe ibyanditswe byera ngamije kubona inyungu z’amanota kuruta kubaho ubuzima ibyanditswe byera bivuga ntago naba nibeshye, kandi ntekereza ko ubwo buzima narimbuhuje na bamwe cyangwa benshi.

Nubwo Pasika itwibutsa izuka rya Yesu, ariko iryo zuka ribanzirizwa n’urugendo rw’ivuka rye (Yesu), gukura, gukubitwa, kubambwa, ndetse no gupfa! Mpamyako inkuru yo kuzuka kwa Yesu yakumvikana neza hanavuzwe urupfu rwe, kuko kuvuga uko umuntu yazutse utavuze uko yapfuye bishobora kutaryohera amatwi yababyumva kugeza kurugero rwo kuguma bibaza bati: ni byiza twumvise ko yazutse ariko se yapfuye ate?

Reka uyu munsi nze kwibanda ku byabaye Yesu akimara kuzuka!

Ibyanditswe byera bivuga ko nyuma yo gupfa kwa Yesu, yari buzuke ku munsi wa gatatu (Matayo 16:21; 17:22-23; 20:18-19; Hoseya 6:2). Ku munsi wa gatatu, abigishwa be baje kureba imva ye basanga irarangaye, urutare rwari ruyikinze rubirinduye, abanditsi b’ubutumwa bwiza bamwe bavuga ko ari Malayika wabirinduye urwo rutare ndetse yari anarwicayeho (Matayo 28:2; Yohana 20:1-2).

Ikibazo cyo kwibaza! Ese Malayika yabirinduye urutare kugirango Yesu asohoke? Igisubizo ni Oya, Yesu yazukanye imbaraga n’ubushobozi budahagarikwa n’igihe n’ahantu bityo ntiharihakenewe ko urutare rufunguka ngo asohokemo (Yohana 20:19; Luke 24:31; 24:36-37; Ibyakozwe n’Intuma 1:9).

Ahubwo Malayika yafunguye urutare kugirango Petero na Yohana (Yohana 20:3-6), abigishwa ba Yesu (Yohana 20:8), Mariya Magadalena (Matayo 28:1-6), binjire mu mva ya Yesu!

Kwinjira kwabo mu mva Yesu ntibyari imaramatsiko yo kumenya niba Yesu koko atari mu mva ahubwo byari n’igihamya shingiro cy’uko bakwiriye guhamya ko ibyanditswe byera byasohoye rwose ko Yesu yazutse bityo Itorero ryacunguwe mu mwuzuro waryo kuko ntidukizwa n’urupfu rwa Yesu gusa ahubwo dukizwa n’izuka rye, kuko mu rupfu rwa Yesu twiyunze n’Imana (Abaroma 5:10; Abakolosayi 1:21-22), mu muzuko we tubaho ubuzima bw’Imana (Abaroma 6:4-5; 1 Petero 1:3; Abagalatiya 2:20; Yohana 14:19)!

Umusozo

Bibiliya igaragaza ko Petero ari we wa mbere winjiye mu mva ya Yesu, kuko abandi barazaga bagahagarara hanze ariko ntibinjire, nubwo Bibiliya igaragaza ko binjiye nyuma!

Na magingo aya, hari abantu bagihagaze hanze y’Imva ya Yesu batarinjira ngo bahamye iby’umuzuko we, abo ni ababayeho ubuzima buzi Imana mu buryo bw’ibitekerezo n’amagambo ariko batarahuza ubuzima bwabo n’ubwa Yesu! Witinda, injira!

Wowe usoma ino nkuru, nagirango nkwibutse ko yandikiwe kukwibutsa ko: “Malayika atabirinduye igitare ngo Yesu asohoke ahubwo yakibirinduye kugirango twinjiremo maze duhamye iby’izuka rya Yesu ari nayo nsinzi y’abizera!”

Sinizera Yesu wabambwe gusa, ahubwo nizera Yesu wabambwe ku munsi wa gatatu akazuka!

35 thoughts on “Malayika ntiyabirinduye urutare kugirango Yesu asohoke

  1. “Mvuze ko nashimishishwaga no gufata mu mutwe ibyanditswe byera ngamije kubona inyungu z’amanota kuruta kubaho ubuzima ibyanditswe byera bivuga ntago naba nibeshye”, nigihe mpamvu idutera gukora burikimwe dukora mubuzima?, nakuyemo ko numuntu ashobora kuba akora umurimo witwa uw’Imama nyamara wareba ikibimutera ugasanga siki Mana.

  2. Imana iguhe imigisha myinshi nungutseko ko Yesu atariwe babirinduriye igitare biranejeje cyane

  3. Urakoze .
    Dukwiriye kubaho buzima buhamya cg bwerekana Ibyo tuzi twizera kuruta kubivuga n amagambo Gusa. Ubuzima bwacu bukerekana Kristo. no kuzuka kwe

Leave a Reply to UMWIZA Sylvie Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *