Yateguwe imyaka mirongo inani (80), akora ibyo yatojwe imyaka mirongo ine (40).

Hariho abantu bamwe bahamagarwa n’Imana, ariko bagatinda kwitaba kuko bashidikanya koko niba ari Imana ibahamagariye gukora umurimo wayo (gidiyoni). Hari n’abandi biyumvamo ishyaka bakihuta bajya gukora yewe batanajije Imana. Mbese icyiza ni ikihe?

 kugirango umuntu  atange umusaruro mu kintu runaka cyangwa agere ku ntego ye yifuza, bimusaba kubanza kwigishwa neza uko ibyo bintu bikorwa. Naritegereje mbona ko kugira ishyaka ryo gukora neza ari ikintu kiza, ariko biba bibi cyane iyo ushatse gukora ikintu kiza nk’icyo utekereza utarakigishijwe ngo ube ikizi ugifiteho ubumenyi,  kuko ushobora gukora amakosa aruta kuba wariguceceka ntugire iryoshyaka. Mu kubyumvikanisha neza ndatanga urugero: Ubonye umuntu urwaye kandi imiti ihari ariko ukaba utarabyigishijwe ngo ube ubifiteho ubumenyi, kumuvura bishobora kumubera bibi kuruta ko wamureka ugashaka/ugaha umwanya ababyigishijwe.

Reka tugaruke mu nkuru yacu. Imana izi byose kandi ishoboye byose, gusa ibibaho byose iba ibizi ariko byose ntibibaho mu bushake bwayo. Imana ntabwo ari iy’umuvurungano {(he is God of order and organisation) (1 abakorinto 14:33)}.

Muri bibiliya birasa naho ariwe wateguwe igihe kinini mbere yuko aba umuyobozi w’abandi kuko Mose Imana yamuteguye imyaka mirongo inani yose mbere yuko akora ibyo Imana yashakaga. Reka dushyire mu byiciro 2 uko yatojwe muri iyo myaka.

1. yamaze imyaka 40 ari i bwami kwa farawo. Aha niho yakuriye, niho yigiye amashuri, yahaherewe imyitozo ya kiyobozi ndetse niya gisirikare.

2.  nyuma yo kuva kwa farawo yabaye umushumba I midiyani imyaka 40, naho ahigira guca bugufi, kwihangana no kwishingikiriza ku Mana. Ari imidiyani, nibwo Imana yamuhamagaye iri mu gihuru cyaka umuriro (kuva 3) imubwirako ariwe uzayobora ubwoko bwa isirayeli akabuvana mubucakara, akabugeza i kanani.

Birashobokako umuntu nka Mose iyo azakuba ataratojwe atarikugira imyitwarire nkiyo tumubonana muri bibiliya. Nubwo yabaye igikomangoma ariko siko yitwaye ahubwo yaciye bugufi aba umugaragu w’Imana n’abantu ukiranuka (kubara 12:7). nkuko yatojwe, ubuyobozi bwe bwashyiraga imbere inyungu zabo ayoboye kurusha ize bwite(ibi yabitojwe ubwo yaragiraga intama), kuko yigeze kubwira Imana ati “ nutababarira ubwoko bwawe icyaha cyo kuramya ikigirwamana, nanjye unsibe mugitabo cyawe wanditse (Kuva 32:32).  Yemeye gutanga ubugingo bwe kubw’abandi. Aha ntitwabura kuvugako yashushanyaga Yesu uzatanga ubugingo bwe ku bwa benshi (matayo 26:28)

Abayobozi bafitanye urubanza n’Imana.

Muri iki gihe cyacu usanga abantu benshi bishimira kuba abayobozi b’abandi mu madini n’ahandi, ariko ibyo bakora bigaragazako batatojwe kuko imyitwarire yabo ibihamya. Abenshi bita kunyungu zabo cyangwa izo idini ribasaba, nyamara bakibagirwa ko bazabazwa abo bashumbye (abaheburayo 13:17). Bamwe ntibafite umutima uca bugufi no kwihangana. Icyubahiro cyabo  nicyo bashyira imbere bakibagirwa kugera ikirenge mu cya Yesu kristo ariwe shebuja. uwo yaravuze ati “ munyigireho nkuko ndi umugwaneza kandi nkaba noroheje mu mutima (matayo 11:29). Bafite ishyaka ry’Imana ariko ritava mu bwenge (abaroma 10:2).

Mu byanditswe byera tubonamo abantu bagize ishyaka ry’Imana bibahesha umugisha (finehasi)  nubwo harimo n’abandi byabereye umuvumo nka UZA. (kubara 25:7-7,  2samuel 6:6-7). Byose rero bibanzirizwa no kumenya aho iryo shyaka rituruka.

Niba byukuri umuntu ari umugaragu w’Imana, uburyo bumwe bushobora kubyerekana n’imyitwrire agira igihe koko abantu bamufata nk’umugarugu. Bamwe banezezwa no kuba abagaragu ku bantu bahisemo cyangwa uburyo bwabo bashaka, ariko ntabwo aba ari abagaragu b’Imana by’ukuri.

Utekereze kuri ibi: ese koko ufite ibigukwiriye kugirango uyobore cyangwa wigishe abandi?  Wenda ufite ishyaka ryiza, ariko niba utariga ibyo ushaka kwigisha abandi bishobora kubabera igisitaza kuruta kubabera umugisha. Niba kandi uyobora cyangwa wigisha abandi, nibyiza ko ugira umutima w’ubugaragu kuruta kugira umutima w’ubutware.

Shalom!

11 thoughts on “Yateguwe imyaka mirongo inani (80), akora ibyo yatojwe imyaka mirongo ine (40).

  1. Umushumba mwiza akunda intama ze kugera ku rwego yagira ibyo we abura kubwazo nkuko tubibona kuri Yesu na Mose,….

    Si byiza ko umushumba wakagiriye intama umumaro(akazigaburira,akazirinda,akazirera,…) ahinduka uwo kuzitera ibyuma ngo ahaze ibyo ararikiye.

    Muhabwe umugisha kubw’iyi nkuru

    Ngize ikibazo ndimo nsoma,mwamfasha ngasobanukirwa!!!

    1.Ese umuntu yatandukanya gute, ishyaka riva ku Mana ni ishyaka riva ahandi!!!?
    2.Ese ni ryari wamenyako igihe cyawe cyo gukora kigeze ngo utangire ukore icyo uhamagarirwa!!!?

    Murakoze cyane

    1. Imana iguhe umugisha nawe.

      Gutandukanya ishyaka Riva ku Mana niriva ku mubi cg ku muntu ubwe ureba ibi gusa:

      1. Iyo iryo shyaka rishyira inyungu zawe bwite imbere.
      2. Iyo ibyo ushaka kubwira abandi cg gukorera abandi bitaba mubuzima bwawe.
      3. Nigihe wumva udashobora kwitangira ibyo uhawe gukora.

      Ikibazo cya 2.
      Iyo igihe cyawe kigeze, ushobora kubibwirwa mu buryo 2:
      a) igihe ubona ibyo uhamagarirwa gukora bitarimo kukubera umutwaro, ahubwo ukumva unejejwe no gukorera Imana cg abo uhamagiriwe gukorera.
      b) ni igihe Imana yo ubwayo ibikubwiye binyuze mu nzira ishaka ariko ukabimenya.

  2. Imana idushoboze kugira ishyaka rikwiye kandi rize mu igihe gikwiriye.

    Kuko nasanze gukora ibintu byinshi atari byo bizana umugisha, ahubwo gukora ibikwiye kandi bikenewe ni ingenzi kandi ni umugisha (Imigani 15:23).

    Murakoze cyane!!!

  3. Mu buzima nasanze abantu badashyira imbere inyungu zabo bwite aribo bungukirwa cyane even bible ibivuga neza ko abashaka gukiza ubugingo bazabubura, GOD FIRST

    Thank you Mr president 🙌

Leave a Reply to Jdelapaix Niyonkuru Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *