Muri iki kinyejana turimo abantu birundumurira mu myizerere, bagenda biyongera ugereranije n’ikindi gihe cyabanje. gusa uko bagenda baba benshi mu mibare, ninako amakosa bakora angana kubera kutamenya ukuri. Ndashaka kuvuga ku myizerere ya gi-kristu. Ntabwo mpera kure rwose.
Ubutumwa bwiza butangira kugera muri afurika, bamwe babanje kugira amakenga kuko batari bamenyereye inyigisho bahabwaga, cyane ko hari n’abanze kubatizwa mu mazi menshi cyangwa ku gahanga nubwo nyuma baje kubyemera. Uko iminsi yagiye ishira niko imyemerere ya gi-kristu yagiye inshinga imizi kuko yahinduye ubuzima bw’abizeye. ibyo rero byakurikiwe nazimwe mu mpano z’umwuka wera bakiriye.
Hari ikintu bamwe batarasobanukirwa kugeza magingo aya, ntibaziko Imana idateye nk’abantu, mu mikorere, imivugire cyangwa mu mitekerereze. “erega ibyo nibwira si ibyo mwibwira, kandi inzira zanyu si zimwe n’izanjye” (yesaya 55:8).
Kugira impano z’Imana nikimwe ariko no kumenya gutanga ibyo ubwiwe nabyo ni ikindi. Nanone kandi kubwirwa ubutumwa nikimwe ariko no kumenya ubusobanuro bwibyo ubwiwe nacyo ni ikindi. “Uwifata mu magambo ni umunyabwenge, kandi ufite umutima witonze ni umuntu ujijutse” (imigani 17:27). Kwiyumvamo ishyaka ni byiza rwose iriko ishyaka riza mbere y’igihe si ryiza.
Uyu mugabo tugiye kuvugaho yari umugaragu w’umwami nyuma abwirwa n’umuhanuzi ko azaba umwami. nyuma yo kubwirwa ntiyasobanuza neza abikora mu mbaraga ze. Izina rye ni hazayeli.
(14)Hazayeli aravuga ati “nkanjye umugaragu wawe ndi iki cyo kuba nakora ibikomeye bene ibyo, ko ndi imbwa?” elisa aramubwira ati :Uwiteka yanyeretse ko uzaba umwami w’i Siriya.”
(15)Bukeye bwaho hazayeli yenda uburingiti, abwinika mu mazi abumupfukisha amaso. Umwami aherako aratanga. Nuko Hazayeli yima ingoma. (2 abami 8:14-15)
Hariho benshi bumvise imvugo y’Imana ariko bayitwara uko itari bakora amakosa kuko bibagiwe kugisha Uwiteka inama. Ikivuzwe n’Imana cyose mu buryo butandukanye, ni byiza ko ubanza kugisha uwiteka inama ukanasobanuza uburyo ukwiye kwitwara. Sibyiza guhutiraho no gufata imyanzuro uhubutse.
Benshi babeshyera Imana bavugagako ibyo yababwiye yabeshye, kandi Imana ntibeshya (kubara 23:19). Ntukihutire gukora ikintu runaka yewe nubwo cyaba ari cyiza utabanje kumenya ingaruka kizagira n’impamvu iguteye kugikora. Ntukihutishe amasezerano, tegereza Imana kuko mu gihe cyashyizweho bizagenda nkuko Imana yavuze niba ariyo yabivuze koko. “kandi hahirwa uwizeye, kuko ibyo yabwiwe n’Umwami Imana bizasohora.”(luka 1:45)
Umusozo.
Rimwe na rimwe uzabwirwa ibintu bitandukanye kandi bivuzwe n’abantu b’Imana, ariko ukwiye kubyumva byose ukabyakira hanyuma yabyo ukabigenzura. Kuko benshi bakomerekeye muri iyinzira yo kubwirwa ibyo Imana yavuze. muri iki gihe turimo biragoye gutandukanya ukorera Imana nyakuri n’ubikora nk’umushinga umuteza imbere (business) . Ukwiye kuba maso kugirango utazagwa mu mutego wo kwicira inzira isa neza niyo wambwiye kandi ibyo si igitangaza kuko na satani yihindura marayika w’umucyo (2 abakorinto 11:14). Nibyiza ko utegereza kuko kwitonda ukarindira byemeza umutware (imigani 25:15a).
Umuntu wese unyura munzira atazi nibyiza ko ayoboza inzira kugirango atayoba agatakaza igihe kandi agahura n’akaga.
Ibyo Imana yakubwirwa byose nubona mu nzira zo gusohora kwabyo harimo gukiranirwa, ujye witonda. Urugero ruto: igihe ushaka akazi ariko ukakwa ruswa mbere yuko ukabona cyangwa ikindi kintu ubona nkaho ari cyiza ariko kibanzirizwa n’icyaha Ukwiye kubanza kwitonda kuko Imana itajya igira uwo yoshya gukora ikibi, ahubwo umuntu yoshywa iyo akururwe nibyo ararikiye bimushukashuka (yakobo 1:14).
Ntugahakane ibihanuwe byose(ibinyuze mu bantu) ariko kandi ntukabyemere byose ahubwo ujye ubigenzura ukoresheje ijambo ry’Imana, ugundire ibyiza (1 abatesalonike 5:20-21).
Umuntu ushaka kwirinda gusitara yitwaza urumuri kuko ugendera mu mucyo arinda ibirenge bye gusitara.
Shalom.
2 thoughts on “Ijwi rye mu itorero: yabwiwe ubuhanuzi bumwerekeyeho, abusohoresha imbaraga ze.”
amen , dukwiye kuba maso no kwirinda cyane, tukanihangana tukarindira ibyo Imana yavuze
Amena