Uyu munsi ndashaka ko tugaruka kuri iphone, telephone yigaruriye imitima ya benshi ku iyi si ya rurema. ese mubyukuri Niki kibyihishe inyuma?
Ubundi uru ruganda rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga rwitwa apple inc, rwatangiye kera kuva 1/4/1976 naho ikirangatego cyarwo cya mbere (logo) cyakozwe muri uwo mwaka ushyira 1977.uko tukibona uyumunsi siko uwagikoze yagitekerezaga ahubwo cyari kigizwe n’ishusho y’umuntu w’umuhanga mubya siyansi (science) uzi nka Isaac newton yicaye munsi y’igiti arimo asoma igitabo. hejuru ye hari urubuto urwo twakwita itunda (pome) nyuma biza kuvugururwa biba nkuko uyu munsi tubibona (itunda rirumyeho).
Ese niki mu byukuri cyaba kihishe inyuma y’iri koranabuhanga rya telephone ya iphone?
Reka duhere ku izina rya telephone ubwaryo. iphone bivuga: eye+phone. mu kinyarwanda twavugako ari ijisho rya telephone. Iyo winjiye muri porogaramu z’iyi telephone usangamo iyitwa SIRI. Ibi nabyo harimo andi mabanga akomeye abasesenguzi bagiye bahishura, kuko iyo usomye iryo jambo uhereye inyuma usanga ari IRIS. kubabyize cyangwa n’abandi mubizi, IRIS ni agace k’ijisho. Iyo ibicukumbuye ubona neza ko hari ubutumwa bwihariye buba burimo gutangwa mu buryo butaziguye.
Reka dusesengure neza iby’inkomoko y’irizina IRIS.
Ubundi bivugwako IRIS yari ikigirwamanakazi cyo mu bugiriki cyakomokaga kuri Thomas na Elektra(usome elekitara) bitaga nk’intumwa. bivugwako iki kigirwamanakazi cya IRIS cyari intumwa ihuza abantu kikabahuza kandi n’ibindi bigirwamana . Nicyo kandi ngo abagiriki batumaga kubindi bigirwamana byose. Ibi biradufasha kwibuka icyo telephone zikora ko ari kohereza ubutumwa buva hamwe bukajya ahandi kandi nanone inahuza abantu mu buryo butandukanye. Ibi birasa neza neza nibyo iki kigirwamana IRIS cyakoraga. Nimwitegereza neza kubirango bya eliminate murasanga mu birango byabo bagira bikomeye, harimo n’iki cy’ijisho. Ikindi ntabura kuvuga kuri IRIS nuko iryo zina ubwaryo risobanura umukororombya. Mu bimenyesto bya kariya karango ka iphone, harimo iyakozwe igizwe n’amabara asa nayumukororombya nubwo hari iritarimo ahubwo bikagararagako isa neza n’ibendera ry’umuryango w’abatinganyi(LGBTQ). ubundi bo ibendera ryabo rigizwe n’amabara atandatu(6) mugihe umukororombya nk’ikimenyesto cy’Imana ari amabara arindwi(7) nkuko bibiliya ibisobanura neza, umukororombya utwibutsa isezerano ry’Imbabazi Imana yagiriye abantu nyuma y’umwuzure(itangiriro 9:14). muze kwibuka iyo mibare yombi (7&6) umwe uvuga ukuzura kw’Imana (7) naho undi uvuga umubare w’umuntu cg wa satani(6). Kuba hari aho bakoresheje ayo mabara agizwe n’umubare 6 nabyo bikwiye kwitonderwa cyane.(ibyahishuwe 13:18).
Reka tugaruke ku kirango cya iphone. Twese cyangwa abenshi turakizi tuziko ari itunda ryarumweho. Ibi nabyo bisanishwa n’inkuru ivugwa muri bibiliya mu busitani bwa edeni aho Imana yari yarabujije adamu na Eva kurya ku mbuto z’igiti cyamenyeshaga ubwenge(ikiza n’ikibi). Kandi ibyo bikaba bigaragaza kutumvira ku mwana w’umuntu kuko ariho hakomotse icyaha ndetse kizatera benshi kurimbuka nibaramuka batizeye kristo Yesu nk’umwami n’umukiza wabo (yohana 3:18).
Kuki uruganda rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga(apple inc) rutashyizeho urubuto ruzima rutarumyeho bagahitamo gushyiraho ikimenyetse cy’urubuto rurumyeho?
Iyo urebye mu busobanuro bo batanga bavugako bashakaga kubitandukanya n’urubuto rw’itomati(cherry). Ntabwo iyi telephone imaze igihe kinini igeze hano kwisi kuko iyambere yasohotse muri 2007.
Uru ruganda rwa apple mu bikoresho byabo byose bibanzirizwa n’inyuguti ya i: ipod,ipad,imarc na iphone. steven jobs we avugako iyinyuguti ya i, ivuga ibintu 4: internet, individual, instruct, inform &inspire. Tubigenekereje mu Kinyarwanda bivuga (murandisi, kirihariye, kwerekana uko gikora, kumenyesha cyangwa kwigisha & gutanga ikizere) Ayamagambo nayo ashobora kuba afite ubusobanuro bwimbitse bwayo.
Muri 2022 abantu bakoresha telephone za iphone bageze kuri miliyari imwe na maganabiri(1.2 Billion) ku isi hose. Muri America honyine hari abarenga miliyoni ijana na cumi(110 million) zabakoresha iyi telephone. America n’ubwongereza niho hari abantu bakoresha iphone benshi ku isi.
Wigeze kwibanza impamvu izi telephone zikurura benshi? Uretse kuba bavugako zikomeye kandi ko zifite umutekano, ubona benshi bazigura aricyo baba bagamije cyangwa babiterwa no kuba ari byiza kuyitunga, kwirata kubandi n’ibindi? (ubisoma abyitondere sinavuze ko bose ari ari izo mpamvu zibibatera. ariko abenshi, cyane cyane urubyiruko usanga ari iyo mpamvu ibakururira kuzitunga). birashoboka ko hari irindi banga tutazi ritera benshi gutwarwa niyi telephone bamwe bakemera no gukora ibyaha kugirango ibagere mu biganza. Mu bushakashatsi bwakozwe, bwagaragajeko iphone ibaata (addiction) abantu cyane ugereranije n’izindi telephe (Tossell et al., 2015)
Ese ibi byose tuvuze byaba bihurira he na bibiliya? Ese gukoresha ibikoresha by’uruganda apple byabya bijyana abantu mu kaga batazi?
iyo dusomye muri bibiliya dusanga Imana ibuza adama na Eva kurya ku mbuto zo kugiti cyari mu ngombyi ya edeni ariko ntabwo bibiliya igaragaza neza ubwoko bw’urubuto ubwo aribwo (itangiriro 2:17). abahanga mu bya bibiliya( theologian) bavuze kenshi ko ari itunda uko niko abantu benshi babifashe nubwo ataribyo kuko ntabwo bibiliya ibyerura. Abanditsi batandukanye bavuga imbuto zitandukanye. Urugero: bavuga umuzabibu kuko uvugwa nanone muri bibiliya, abandi bavuga umutini, umutapuwa (apple), n’ibindi.
Igikomeye si ubwoko bw’urubuto ahubwo ni icyo rushushanya. Impamvu twagarutse cyane kubirango bya iphone nuko urubuto bakoresheje rurumyeho kandi twese tuzi neza ko iyo nkuru bwambere tuyisanga muri bibiliya. Muyandi magambo urubuto rurumyeho rutanga ishusho yo kutumvira Imana n’ubwigomeke, mu buryo bumwe cyangwa ubundi gukoresha ishusho y’urubuto rurumyeho bishobora kugaragaza umugambi wo kutumvira Imana ariko uri muburyo bw’amayobera. Icya kabiri nuko mu ivugurura ry’ibirango bya apple ikirango cyabo cyakabiri cyo mu 1977 cyari kigizwe n’amabara asa nay’umukororombya ariko yo akaba atandutu (6) aho kuba arindwi(7) ibyo nanone bigahura neza neza n’amabara umuryango w’abaryamana bahuje ibitsina(LGBTQ) bakoresha. Iki kirango nacyo cyaje guhinduka ariko bahindura gusa amabara akigize. Reba ifoto hasi.
Tugana ku musozo ndashaka kwibutsa cyane aba kristo ndavuga abizeye Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza wabo n’abataramwizera ko dukwiye kwitondera ibyo tubona, tubwirwa ndetse tukamenya igihe dusohoyemo tugashashikisha ukuri mu byanditswe byera(ibyakozwe n’intumwa 17:11). Abenshi bigisha bavugako ibyo tuzakora byose, ingano yibyaha twakora ko ntacyo tuzaba ko Yesu yabirangije, ariko iki ni ikinyoma cya satani cyo kuyobya abantu kuko ijambo ry’Imanan ryo ritubwirako ubuntu bw’Imana butwigisha kureka kutubaha Imana n’irarai ry’iby’isi, bukatwigisha kujya twirinda, dukiranuka, twubaha Imana mu gihe cya none.(tito 2:11) kandi nanone bibiliya utuburira udusaba ko dukwiye gutwara intwaro zose z’Imana kugirango duhagarere tudatsinzwe n’uburiganya bwa satani (abefeso 6:11), muyandi magambo satani akorera mu buriganya kuko ashobora no Kwigira malayika w’umucyo( 2korinto 11:14) ashobora gukorera mu byo twita ibisanzwe ariko afite umugambi wo kwiba, kwica no kurimbura(yohana 10:10).
Si bibi gukoresha ibikoreso by’ikoranabunga kuko bidufasha mu buryo bwo gusakaza inkuru nziza ya Kristo Yesu n’ibindi dukenera mu buzima bwacu bwa buri munsi ariko kandi buri wese akwiye kumenya uko ajyana n’iterambere atibagiwe ko mu isi ahafite umwanzi(satani) ukora mu buryo bw’amayobera (2 abatesalonike 2:7).
Nidukomeza gusenga, tukizera uwo mwami Kristo Yesu ibihe byose kandi tukamuhanga amaso ntabwo tuzayoba inzira.
Umuswa yemera ikivuzwe cyose, ariko umunyamakenga yitegereza aho anyura (imigani 14:15).
Aha dushobora kwibaza ibibazo bitandukanye: ese uru ruganda niruzana uburyo bwo gushyira akuma gato mu mubiri w’umuntu kugirango rwerekaneko iterambere ryabo ririmo kwihuta, ibi uzabyitwaramo gute ko bibiliya haricyo yabivuzeho? (ibyahishuwe 13:16-17). Ese uzemera ko bagutwara uko bashaka cyangwa uzareka gukoresha ibikoresho byabo? Ese abandi bo bafite inganda zibikoresho by’ikoranabuhanga ntibaba bafite ubundi buryo bw’amayobera bakoresha tutazi?
Tube maso.
Shalom.
Reference:
Tossell, C., Kortum, P., Shepard, C., Rahmati, A., & Zhong, L. (2015). Exploring Smartphone Addiction : Insights from Long-Term Telemetric Behavioral Measures. 9(2), 37–43.
9 thoughts on “Ubwiru tutamenye: ibyihishe inyuma y’ibikoresho by’ikoranabuhanga. Uyu munsi turavuga kuri telephone ya iphone ikorwa n’uruganda rwa apple inc.”
Nukuri iyi nkuru ni nziza pee!!! Hari byinshi nigiyemo, Kugira ubushishozi kubintu byose, gusoma ibyanditswe byera kuko byadufasha gusobanukirwa.
Gusa muzakosore imyandikire. Urugero,nko gukoresha inyuguti nkuru muburyo bukwiye; ikindi hari n’amagambo yanditse nabi, ni byiza kubanza wasubiramo neza uko amagambo yanditse mbere yo gukora upload.
Thank you so much,, Dukwiriye kuba Maso kuko Umurezi wacu Yivuga nk’intare ashaka uwo aconcomera👌
So helpful
Imana idushoboze gusobanukirwa igihe dusoyemo kugira ngo tumenye uko dukwiriye kwitwara, maze duhagarare tudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani (Abefeso 6:11)
May God bless you for this informations.
Imana ikomeze kudufasha kuyumvira ndetse no kumenya iby’iminsi n’ibihe!
Imana nawe iguhe umugisha!
Yesu aguhe umugisha mwinshi cyane kubwaya makuru meza
UMWUKA ARUSHEHO KUDUSOBANURIRA
Uwo Mwuka w’ukuri naza azabayobora mu kuri kose kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva ni byo azavuga, kandi azababwira ibyenda kubaho.
Uwo azanyubahiriza, kuko azenda ku byanjye akabibabwira.
Ibyo Data afite byose ni ibyanjye, ni cyo gitumye mvuga nti ‘Azenda ku byanjye abibabwire.’
Imana ikomeze iguhishurire nshuti ya Yesu ndetse natwe twese Umwami adushoboze guhishura ukuri binyuze mu ijambo ryayo
May my Almighty God bless you with Holy spirit’s gifts
Nimba abisi bari maso,natwe abana b’Imana dukwiye kuba mason,. 1Abakorinto16:13,Mube maso!mukomerere mu byo mwizeye,Mube abagabo nyabagabo mwikomeze.