Urwandiko rwandikiwe ab’Itorero igice cya karindwi

Yababajije ikibazo cy’ubumenyi (Satani), ababwirako bazasa n’Imana bibagirwa ko baremwe mu ishusho yayo (Adamu na Eva).

Satani si umuswa nkuko bamwe bashobora kuba babyibwira, ahubwo ni umuhanga mu bice bitandukanye by’ubuzima, ariko muri ino nkuru turagaruka ku gice cy’iyobokamana. Satani ni umuhanga wazobereye mukubaza ibibazo suzuma-bumenyi ryerekeye iyobokamana agamije kujora (Criticism) amahame n’amategeko y’umuremyi ngo acogoze abizera binyuze mu ibazwa, mugusesengurisha ibyanditswe ubumenyi muntu kuruta gusesengurisha umwuka (1 Abatesaloniki 5:20-21).

Twibukiranye ibi: 

Satani azi cyane ibyerekeye Imana (Ubumenyi yobokamana) kubera ko yabaye mu mutwe witwa Abakerubi warushinzwe kurinda kwera kw’Imana (Ezekiyeli 28:15), bityo birumvikana ko uwabaye hafi yo kwera kw’Imana azi byinshi kuriyo nubwo kumenya byinshi kuriyo ntacyo byamumariye kuko atahuje ibyo azi n’ubuzima bwe. Rero ntagushidikanya rwose ko Satani ayobesha benshi ubumenyi bw’ibyanditswe byera azi, “Iyo yavuye niyo tujya.”

Inzoka yarushaga uburiganya inyamaswa zo mu ishyamba zose, Uwiteka Imana yaremye. Ibaza uwo mugore iti “Ni ukuri koko Imana yaravuze iti ‘ntimuzarye ku giti cyose cyo muri iyi ngombyi’?” Iyo nzoka ibwira umugore, iti “gupfa ntimuzapfa, kuko Imana izi yuko ku munsi mwaziriyeho, amaso yanyu azahweza mugahindurwa nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi.” (Itangiriro 3:1,4-5).

Satani yabajije Eva ikibazo cy’ubumenyi ku byanditswe byera, niba koko Imana yarababujije kurya ku giti. Ibyo bituma Eva nawe yibaza niba koko ibyo Imana yavuze ari ukuri. Ni nako icyi kinyejana cya 21 nakwita icy’ubwenge muntu (Human wisdom) uri kwiyubakira igisa n’umunara w’I Babeli (Itangiriro 11:1-9).

Icyi kinyejana usanga Satani yarahugije abantu aho kureba ibyabaha ubuzima (Yohana 10:10) ugasanga bahugiye mu mpaka z’ibibazo by’ubumenyi bidashobora kubahishurira Imana kuko akenshi babibaza badashaka kumenya ukuri ahubwo babaza bashaka kubijora (criticism).

Urugero: Ese urubuto Adamu na Eva bariye ni uruhe? Ese umugore wa Kayini yavuye hehe?, Ese kubera iki Yesu atatoranije abagore? Mu byukuri kwibaza ibyo bibazo navuga ko ntakibazo cyirimo ariko kwibaza utagamije icyagukiza bizatuma uba nka Eva watumye asigara yibaza (challenged) niba koko ibyo yabwiwe n’Imana ari ukuri birangira bimuzaniye umuruho ndetse ‘urupfu (Byaturutse ko yababajije ikibazo cy’ubumenyi).

Eva yakomeje kugirana ikiganiro n’inzoka agira ngo ni inyamaswa isanzwe ntiyahishurirwa ko ari kuvugana n’umwuka wa Satani waje/wihinduranije mu ishusho y’inzoka, ni nako Satani akomeza kwihinduranya mu ma shusho y’ibyo dukunda agamije kugusha abizera. Bibiliya yamwise umuriganya (2 Abakorinto 11:3). Satani yabwiye Eva ko nibarya ku giti bazamera nk’Imana nyamara Imana ijya kubarema yari yarabaremye mu ishusho yayo (Itangiriro 1:26) byasobanuraga ko bafite kwera kw’Imana muribo, ariko amatsiko yabo no kwifuza ibirenze iby’Imana yabahaye byatumye bibagirwa bagwa mu cyaha.

Ninako ubuzima bwa bamwe mu bizera buri. Satani yabateje amatsiko bituma bashishikarira kuva mu ishusho y’Imana ari gushaka kwayo ahubwo barangarira mu gisa nk’ishusho aricyo butunzi, icyubahiro, ubwiza, amazu ageretse bisa nko gusa n’Imana bibagirwa ko Imana yababwiye ko bizaba ar’inyongezo (Matayo 6:33) nicyo cyatumye bashaka ubutunzi, Imana bayigira inyongezo (Barabicuritse).

Tugana ku musozo w’iyi baruwa, mwene data urandikiwe kugira ngo usome ibyanditswe byera ushaka ibyaguha ubuzima buguhishurira Yesu (Agakiza) kuruta uko wasoma ugamije kwibaza no kwisubiza ibibazo by’ubumenyi bitazaguha ubuzima ahubwo bizakuzanira urusoze rw’ibibazo (Mind-Challenging Questions). Kandi uzirikaneko ijwi ryose rikubwira ko nukora ikintu runaka uzamera nk’Imana ari irikuzanira kurimbuka kuko twahawe gusa nkayo ubwo twizeraga.

Nuko rero namwe muzamenya ukuri kandi ukuri ni ko kuzababatura (Yohana 8:32).

8 thoughts on “Urwandiko rwandikiwe ab’Itorero igice cya karindwi

  1. Yesu ashimwe!
    Biradukwiriye ko twiga tukamenya iby’ Imana tutabijyanye mu mpaka ahubwo dushaka kungukirwa ngo tumenye Imana biruseho..

    Imana iguhe umugisha.

  2. Azi ubucakura Lucifer, Gutinda kumenya ko byose tubwirwa ataribyo iyo bidaturitse ku mana niryo kosa dukora ,
    Twari dukwiye kubaza Imana mbere ya byose dukora kugirango tube hamwe nayo Kandi tukubaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *