Babyibeshyeho ububyutse si ukugira abantu benshi mu makoraniro (Insengero)
Mu mwaka wa 2015 nigeze nyura kuri bene data baganira, numva bavuga bati: “Muri uyu mujyi hari ahantu hasigaye hari ububyutse bwinshi cyane.” Umwe numva avuga ati: “Uzi urusengero rwo kwa runaka ukuntu rurimo ububyutse! Rusigaye rwuzuye abantu benshi baza gusenga no mu minsi y’imibyizi nuko avugana umubabaro yuko we aho yateraniraga ntabubyutse buhaba kuko nta bantu benshi baza kuhasengera (mu byumba by’amasengesho yo mu mubyizi). Ese nawe wigeze wumva ibi? Ese nawe urabyizera?
Ikibazo Imana ifitanye n’abigisha.
Iki cy’inyejana turimo cyahanuwe n’abantu batandukanye ariko icyo bahurizagaho ni uko kizaba gifite ishusho y’intama ku ruhimbi kandi mu byukuri mu mutima ari ihene. Si abayobozi b’amatorero gusa ahubwo nababa mu makoraniro (insengero), bafite imyumvire ko kuba urusengero rurimo abantu benshi arirwo rufite ububyutse ndetse ari naho Imana iri, nyamara urusengero rushobora kuzamwo kubera impamvu zitandukanye atari ugushaka Imana ahubwo ari ugushaka indamu (1Timoteyo 6:5), n’izindi mpamvu.
Burya habyuka uwari uryamye, kandi ntibishoboka ko bavuga ko umuntu yaba abyutse kandi atari yaguye cyangwa se atari aryamye. Ihame ry’ububyutse: ububyutse bwose bubanzirizwa no kugwa kuko ntawubyuka ataguye.
Kugwiza umubare mwinshi mu nsengero no kwamamara kwazo byabaye iturufu ry’ububyutse mu makoraniro amwe namwe kuruta ko ububyutse buba ubutumwa buhindura ingeso zirushaho gusa nka Yesu Kristo. Ibyo babigize ishingiro ryerekana ukwera kw’Imana babirutisha guhinduka kwabari mu makoraniro, bituma ubutumwa buhindura butibandwaho. (Babyibeshyeho ububyutse si ukugira abantu benshi munsengero).
Icyo Imana igushakaho
Nuko mwihane muhindukire, ibyaha byanyu bihanagurwe ngo iminsi yo guhemburwa ibone uko iza ituruka ku Mwami Imana (Ibyakozwe n’Intumwa 3:19).
Mwene data uri gusoma iyi nkuru, kugwa kuzanwa no gukora icyaha. Ntuzigere wiha amahoro yo mu mutima aturutse mukuba witabira amateraniro cyane ko aribwo bubyutse, ahubwo guhinduka ku ngeso kuzanwe no kwihana ibyaha nibyo bizana ububyutse.
Ngana ku musozo, zirikana ko Yesu kirisito atapfuye kugirango tujye munsengero gusa ahubwo yapfuye kugirango tube insengero bityo mbere yuko duhirimbanira kujya munsengero tubanze tube insengero, kandi ububyutse ntibugaragarira mu ngano y’abantu bitabiriye amateraniro ahubwo bugaragarira mu ngano yabahindutse ku ngeso bakihana ibyaha bagasa na Yesu.
Ikibazo cyo kwiyerekezaho:
Ese wowe ububyutse bwawe buri kugaragarira mu kwitabira amateraniro cyane cyangwa buri kugaragarira mu guhinduka ku ngeso?
11 thoughts on “Ikibazo Imana ifitanye n’abigisha igice cya kane”
Amen, Imana iguhe umugisha.
Amena!
Byiza cyane Imana ikomeze ishyigikire imigirire yanyu Kandi umuhaye wanyu si uwubusa ku mwami
Byiza cyane Imana ikomeze ishyigikire imigirire yanyu Kandi umuhaye wanyu si uwubusa ku mwami
Amen Habwa umugisha
Amena!
Urakoze cyane President Visenti!
Be blessed Yves,I understand more
Amena!
Imana igihe umugisha kubwi imbuto nziza uri kubiba mubwoko bwi Imana
Kubw’icyubahiro cyayo!
Ububyutse bugaragazwa no guhinduka ku ngeso, umuntu agaharanira gusa na Yesu kristo