Icyatumye Yuda yiyahura ni uko banze kumutega amatwi
Uramutse uhuye n’isanganya rikomereye amarangamutima yawe cyangwa ugakora icyaha runaka, ukirukankira gushaka uwakwacyira ngo nibura yumve icyo kibazo cyangwa ngo umwaturire icyo cyaha ariko wamugeraho ntagutege amatwi nkuko wabitekerezaga. Wakwiyumva ute? (Fata akanya gato ubaze umutima maze wisubize). Ntekereza ko umutima wawe wagira agahinda kenshi ndetse rimwe na rimwe ukaba wafata indi myanzuro itari myiza.
Abahanga mumitekerereze n’imyitwarire y’abantu (Psychologist) bahamya ko guha umwanya, gutega amatwi wishyize mu mwanya (Empathy & Active listening) w’umuntu ukugana biri mu bintu bya mbere bifasha umuntu ufite ikibazo cy’amarangamutima kuba yaruhuka agakira amarangamutima akomeretse (agahinda n’ibindi). Ese abatizera ko bateye imbere mubyo kwikemurira ibibazo by’amarangamutima batoza bakanigisha abazavamo abaganga, Itorero ryaba naryo ryaratekereje uko ryakemura ibibazo by’amarangamutima akomerekejwe n’icyaha? (Ikibazo Imana ibaza abigisha).
Ikibazo Imana ifitanye n’abigisha
Maze Yuda wamugambaniye abonye ko urubanza rutsinze Yesu, aricuza asubiza abatambyi bakuru n’abakuru bya bice by’ifeza mirongo itatu ati: “Nakoze icyaha, kuko nagambaniye amaraso atariho urubanza.” Ariko bo baramusubiza bati “Biramaze! Ni ibyawe.” Ifeza azijugunya mu rusengero arasohoka, aragenda arimanika (Matayo 27:3-5).
Izina Yuda ni izina ryamenyekanye cyane mu isezerano rishya nki ntumwa ya Yesu, ariko rimenyekanira kubintu navuga ko bitangaje nko gukunda amafaranga cyane kugeza naho yagambaniye umwami Yesu bamuhaye ibice by’ifeza mirongo itatu. Ikibabaje ni uko yaje kwiyahura nyuma yuko umwami Yesu atsinzwe n’urubanza kandi azi yuko arengana!
Ese Yuda yaba yarihannye? Niba yarihannye ni iki cyaba cyaratumye yiyahura? “Nakoze icyaha, Kuko nagambaniye amaraso atariho urubanza” ni amagambo yavuzwe na Yuda ari imbere y’abatambyi agaragaza kwihana guturutse mumutima ariko ijambo abatambyi bamusubije “BIRAMAZE! NI IBYAWE” rigaragaza umwuka wo kudaha agaciro ibyo Yuda yari yihannye/abaturiye. Ibi bikaba aribyo byatumye yiyahura (BANZE KUMUTEGA AMATWI BITUMA YIYAHURA).
Byashoboka ko ino nkuru yazana impaka nyinshi ndetse ikajorwa cyane, urugero hari uwavuga ati: ese niba Yuda yarihannye kubera iki yagiye kwaturira abo bakoranye icyaha? Nasubiza ko mu isezerano rya cyera nta wundi wahuzaga abantu n’Imana usibye umutambyi ubwo rero ntabandi yari kwaturira. Byanashoboka ko umwe yavuga ko yari umwana wo kurimbuka, ariko navuga ko kuba yaba umwana wo kurimbuka atari amahitamo y’Imana ahubwo nayo yifuzaga yuko yakizwa. Ibyo ni byo byiza byemerwa imbere y’Imana Umukiza wacu, 4. ishaka ko abantu bose bakizwa bakamenya ukuri (1 Timoteyo 2:3-4). Njya ntekereza ko wenda iyo Yuda ahura na Nikodemu akamwaturira umutima wari buruhuke, reka mbe ndetse ibyo ntekereza nk’umuntu ahubwo turebe amasomo twakuramo.
Isomo twakuramo abikigihe,
Itorero mu gihe cya none, rirasa nkiryataye intego yaryo yo gushaka no gukiza icyazimiye (Luka 19:10). Umwanya uhabwa intama zo mu itorero ni mutoya ugereranyije n’umwanya ab’itorero bakeneye, ndetse hari abasubizwa amagambo mabi kandi bakeneye ihumure ibyo bituma bigirira nabi kubera babuze ubumva.
Umunsi umwe nicaye kuri mudasobwa nshakisha ibitaro bifasha abantu bafite ibibazo by’amarangamutima akomeretse mu Rwanda nsanga hari ibitaro byishyuza amafaranga 70,000 y’amanyarwanda ntagushidikanya ni koko guha umwanya umuntu ukamutega amatwi birahenze, ariko nubwo bihenze hari benshi babikeneye kandi badafite ubushobozi baragukeneye.
Nkuko Yuda yabuze uwamutega amatwi maze bikamuzanira kwicira urubanza rwamuzaniye kwiyahura ninako ubuzima bwababa munsengero buri kubabara kugeza ku kwiyahura kubera kubura ababatega amatwi.
Igihe nari ndi gusoza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu buvuzi bw’Indwara zo mu Mutwe n’imyatwarire ya muntu (Clinical Psychology), nashishikajwe cyane no kwiga ikibazo cyo kwiyahura. Intego y’ubushakashatsi bwanjye yari gusuzuma uko abahanga mu by’ubuzima bwo mu mutwe babona imyitwarire ijyanye no kwiyahura.
Umwe mu bahanga yavuze amagambo y’ubwenge agira ati: "Nta muntu wiyahura agamije gupfa cyangwa arangize ubuzima bwe, ahubwo yiyahura ashaka kurangiza ibibazo bye." Mu byo nabashije kubona, nshobora kwemeza ko Yuda atiyahuye ashaka gupfa, ahubwo yashakaga gukuraho umutwaro w’umubabaro we (Ibi ni ibitekerezo byanjye bwite).
Kundunduro, “tubone uko duhumurizanya mwebwe nanjye, mpumurizwe no kwizera kwanyu namwe mube muhumurijwe n’ukwanjye” (Abaroma 1:12). Ab’itorero dukwiye kunganirana no gutwarana ibihe byose mumirimo dukoreshwa no kwizera Kristu. Mubihe byiza, bikunze koroha kugira uwakuba hafi, ariko no mubigoye dutere intambwe yo gutega amatwi abatugana bose tudaciye imanza kandi tudakomerekeje amarangamutima yabo. Niba hari umuntu ufite amatwi yumva niyumve (Mariko 7:16), uwica amatwi ngo atumva gutaka kumukene (ukenye amahoro, inama ndetse n’ibigaragara), na we azataka kandi ntazumvwa (Imigani 21:13), kandi tuzirikane ko uwimana amasaka azavumwa na rubanda, riko umugisha uzaba ku uyabagaburira (Imigani 11:26).
2 thoughts on “Ikibazo Imana ifitanye n’abigisha igice cya gatatu:”
Yooooo!! , Imana idushoboze guhagaciro buri wese utugana
Kugirango tubashe kwakirana ibituremerera. Kdi nawe uhabwe umugisha kubwiyinkuru udusangije
Amena