Urwandiko rwandikiwe ab’Itorero igice cya cumi na gatandatu B: Imana iti: Tureme umuntu ase natwe, Abantu ati: Tureme ikintu gise natwe (Artificial Intelligence Tools)

Mu gice cya mbere cyiyi nkuru twabonye ko Imana yaruhutse ariko umwana w’umuntu yanze kwakira uburuhukiro bw’ibyaha aribwo Yesu Kristo ndetse n’umubiri we yanze ko uruhuka ibyo yiremera ngo abitegeke birangira akoze nibizabirimbura

None nimumbwire namwe Mbese umunyabwenge wiki gihe ari he!?

Niba abantu barigometse ku Mana benshi bakifuza no kuyica (Matayo 27:22) nubwo ari ibitekerezo bidashoboka ntekereza ko ibyo tuziremera byo bizabasha kutwica kuko twebwe ntitumeze nk’Imana kuko yo ni umwuka ariko yatugize abantu b’imibiri bivuge ko guhangana nayo byadusaba ko turwanira mu mwuka.

Dukora ibintu bigendera mu mazi ntibyangirike ariko twebwe twarohama tugapfa nibirohama bigashakisha nyuma y’imyaka myinshi kandi bikaboneka, dukora ibintu bijya ahatari umwuka bikabaho ariko twebwe ntitubashe kubaho tutawufite bivuge ko twagiye kure mu kwitegurira ibyo kuturimbura, kuko naho byamara umwuka mu isi byakomeza bikabaho ariko twebwe ntidushobora gukomeza kubaho, ibi mbivugiye kukwereka intege nke zacu kugira ngo ubone nawe ko nubundi umucunguzi wacu iteka muri byose azahora ari umuremyi wacu kubw’imbabazi ze kuko uhereye kera ibinezeza bye byari ukubana nabantu!

Umusozo

Nyemerera gato ntekereze uko uwo mucunguzi Yesu azagenza abo muri iki gihe ngo abakize! Ntekereza ko azatuma abamwizeye abo yigishije nkuko yigishije intumwa ze maze akabamaramo kamere mbi yo kwangiza ndetse akaba ha ubwenge ngo bakore ibyubwenge basumbe abandi maze bagakoresha byose byaremwe n’umuntu (Bots) mu gusubiza isi kumurongo azamamaza ubutumwa bwiza ku bantu bakiriho, kandi ibyo Imana yabitanjyiye kera kuko tubona kenshi abantu bakijijwe barabwirijwe binyuze kuri murandasi (internet), muri macye babwirijwe n’ikintu kitwa Mudasobwa (Computer) umuntu watumwe n’Imana yagishyizemo ubutumwa bubasha gukiza maze kimugerera aho we atabasha kugera.

Ukurikije ibintu byanditse ruguru ngirango biroroshye ko watanjyiye kubona ishusho y’isi yuzuye ibikoresho benshi bita amarobo (robots) byikoresha kandi bikora imirimo yose y’abantu maze umwana w’umuntu agasigara ameze nkuri mu kiruhuko nkuko Imana yaruhutse nubwo we atazaba ari kuruhuka nyirizina kuko ikiruhuko cyacu kiva kumuremyi wacu nuko rero umurimo dufite nuwo gukoresha ibyo byose bizakorwa cg tuzakora, tukabikoresha neza nkabana b’Umucyo twamamaza inkuru imwe ya Yesu Kristo kuko ari yonyine irimo imbaraga zibasha gukiza!

3 thoughts on “Urwandiko rwandikiwe ab’Itorero igice cya cumi na gatandatu B: Imana iti: Tureme umuntu ase natwe, Abantu ati: Tureme ikintu gise natwe (Artificial Intelligence Tools)

  1. Imana ishimwe ko yaduhaye kuyimenya igaha abantu yaremye ubwenge bwo gukoresha ikebana buhanga nubwo dusabwa natwe kuba isoko yibyiza kuri banjyenzi bacu batararizera bakabasha nabo kwizera umwami yesu ! Wakoze Yves

  2. Thank you for reminding us that we have to take advantage of technology tell world the Gospel.

    Be blessed!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *