Dawidi Rotirije (David Lochridge): Bamwirukanye nyuma y’imyaka itanu ababuriye kutajya gusura ubwato bwa Titanike, Ibyo yababuriye byabasohoyeho.

Titanike, ubwato bwakanyujijeho mu kinyejana cya cumi numunani

Wowe usoma iyi nkuru ndahamya ko waba warumvise inkuru/amateka y’ubwato bwa Titanike (Titanic) ndetse byashoboka ko bamwe baba barabonye firimi mbarankuru yubwo bwato irimo abakinnyi bimena Jake na Roza (Jack and Rose), abataragize amahirwe yo kubona ibyo, mpamya ko baba barabonye amashusho yabwo ku makarita akunze gukinwa n’abantu batandukanye. 

Ubwato bwa Titanike bwakozwe na kompanyi y’abongereza muri 1911 kubera ubuhangange bwabwo babwitiriye akazina ka "Unsinkable boat" (Ubwato budashobora kurohoma). Tugarutse inyuma gato igihe kimwe, mumpera zu mwaka wa 1911 ikibuye kinini cy’urubura (iceberg) cyingana na metero ijana na makumyabiri neshanu (125m) cyamanyutse kurundi rubuye runini rwari rufite metero magana atanu (500m) z’uburebure aho ni mumajyepfo ashyira uburengerazuba bw'ikirwa cya Greenland’s (Girinirandi) gifatanye na Canada (Kanada). Mu ijoro rimwe ry’ubukonje n’umwijima utarimo ukwezi na kumwe hari kuya 14/04/1912 ubwato bwa Tetanike bwahagurutse I Southampton (Sawuzamputoni) bwerekeza I New York (I Niyuyoruke) busekurana  nicyo kibuye. Mu masaha atageze muri atatu gusa bwari bumaze gucikamo kabiri burarohama no mundiba y’inyanja ya Atlantic (atarantika) ngo dumburi. Mu bantu 2200 bari bari mu bwato hapfuyemo 1500 ni ukuvuga ko bibiri bya gatatu (2/3) bapfuye. Hakozwe ubushakashatsi bwinshi kugeza mu 1985 ubwo havumburwaga ibisigazwa byabwo ariko amashusho yabwo agaragaraza neza muburyo bwa 3D (Deeps Marking) yafashwe mumpeshyi y’umwaka wa 2022.

Yababuriye kutajya kureba ubwo bwato none bamwirukanye

Kubera amateka y’ubwo bwato ndetse no gukurura abantu benshi, byatumye abatari bakeya bashaka kujya kubusura. Dawidi Rotirije yavukiye muri Scotland (Sikotirandi) ariko akaba atuye muri Washington (Washingitoni) ho muri leta zunze ubumwe z’amerika aho yakoreraga ikigo kitwa Ocean gate (Oshiyani Geti) yaburiye icyo kigo avuga ko koheraza bumwe mu bwato bwicyo kigo bwitwa Titani (Titan) bifite akaga kenshi cyane kuko bushobora guhura n’impanuka. Abamukuriye bamwimye amatwi kugeza no ku Muyobozi mukuru w’ikigo nawe wapfiriye muri iyo mpanuka. Nyuma yuko ubwato buburiwe irengero Dawidi yahise yirukunwa ashinjwa kumena amabanga y’ikigo. Dawidi yari yaravuze ko ubwato bwa Titani budashobora kurenga mukiro metero kimwe na metero magana atatu (1.3 km) bw’ubujya kuzimu kandi ibisigazwa by’ubwato bwa Titanike bwari mu mwijima wo ndiba y’inyanja uvuye kunkombe ni mubiro metero bitatu na metero magana inani (3.8 km). 

Murabeho

Nyuma y’imyaka itanu atanze uwo muburo itsinda ry’abakerarugendo harimo n’abashakashatsi bafashe ubwato bwa Titani bamanuka mundiba y’inyanja ya Atlantic (Atarantika) none bose bamaze gupfa. Bamwe muribo bari abaherwe batunze akayabo ku Isi ndetse bakanatanga amafaranga yabo mubikorwa by’ubugiraneza. Ndisegura gato mukuri, impamvu nkoresheje ijambo ngo murabeho ni uko Imana ariyo izi iherezo ry’umuntu kuko kuruhukira mumahoro bihabwa nuwaruhutse ibyaha. Wifuza gusoma amakuru arambuye KANDA HANO 

Reka ducumbike inkuru yakababaro kababuriwe bakanga kumva bikarangira bapfuye turebe amasomo y’umwuka

Ibyandistwe byera bikora kuri buri gice cy’ubuzima, harimo amasezerano ariko hakabamo n'imbuzi (kuburira), ndetse n’ibihano n’ibihembo. Kuva ku itangira rya Bibiliya kugeza ku musozo wayo mu byahishuwe Bibiliya idushishurira benshi bagiwe baburirwa ariko bagashyira agati muryingo bakagereka akaguru kukandi bakica amatwi bakanga kumva ariko bikabazanira kurimbuka.

Nkuko Dawidi Rotirige, yaburiye ikigo akorera ko kitajya mundiba yinyanja ya Atlantic ahaba umuraba ukubye inshuro 390 kumuraba wo hejuru yamazi ndetse ukubye inshuro zigera kuri 200 z’umwuka uri mu ipine ushobora guteza akaga gakomeye ariko bakanga kumwumva ninako Imana yatanze ibyandistwe byera (Bibiliya) ndetse igahamagara nabatanga iyo mbuzi (Abavugabutumwa, Abahanuzi, Abashumba n’abandi….) ariko mubyukuri nubwo batanga imbuzi yo kwihana ibyaha ngo abantu bareke kumanura ubugingio bwabo mukuzimu nkuko ubwato bwa Titani bwamanutse ariko banze kumva ngo bihane. Mfite intimba ko kwanga kwihana kwabo kuzabazanira akaga ko gupfa barimbutse batabonye ubugingo.

Abamanutse mundiba y’inyanja bari bizeye yuko icyuma bakoze (Titan) yuko cyizabafasha ndetse ko haramutse habaye ibibazo mu Nyanja bafite umwuka n'ibindi byabafasha kubaho ariko byose ndasubiramo nti: byose byabaye imfabusa. Ninako nabiringira imirimo y’amaboko yabo bakumva ko ibyo bakora byazabaha ubugingo nabo baribeshya kuko ubugingo bubonerwa mu kwizera Yesu gusa (Yohana 3:16-17), ariko nanjye ndatanga umuburo yuko kwizera atari ingeso ariko kudutera ingeso bityo kuvuga ko wizera ntukore ibyo kwizera kugusaba kwizera kwawe kuba gupfuye (Yakobo 2:17). 

Umusozo

Mwirinde mutanga kumva Iyo ivuga. Ubwo ba bandi batakize kuko banze kumva Iyababuriye iri mu isi, nkanswe twebwe niba dutera umugongo Ituburira iri mu ijuru! (Abaheburayo 12:25), kandi Umwami Imana ntitinza isezerano ryayo, nk’uko bamwe batekereza yuko iritinza. Ahubwo itwihanganira idashaka ko hagira n’umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko bose bihana (2 Petero 3:9).

12 thoughts on “Dawidi Rotirije (David Lochridge): Bamwirukanye nyuma y’imyaka itanu ababuriye kutajya gusura ubwato bwa Titanike, Ibyo yababuriye byabasohoyeho.

  1. Murakoze!
    Ni byo koko imbuzi z’Imana ziriho,zituburira ngo tutazabura ubugingo.Ariko ndibaza nk’umuntu waba abyumva rimwe na rimwe koko akumva ko akwiriye guhindukira gusa akabura imbaraga zimukurayo,yakora iki?

  2. Urakoze cyane, iyi nkuru ikwiye kongera kutwigisha kutiyiringira ubwacu tukizera Umwami Yesu Kristo gusa tugasa nkuko ijambo rye rivuga

  3. 1 Samweli 15:22
    Samweli aramusubiza ati “Mbese Uwiteka yishimira ibitambo byoswa n’ibindi bitambo kuruta uko yakwishimira umwumviye? Erega kumvira kuruta ibitambo, kandi kwitonda kukaruta ibinure by’amasekurume y’intama.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *