Twizera ko Bibiliya yahumutswe n’Imana, itarimo amakosa, ifite ubutware nk’Ijmabo ry’Imana rihishura urukundo rw’Imana ku Isi (1 Abatesalonike 2:13; 2 Timoteyo 2:13; 2 Timothy 3:15-17; Yohana 3:16).
Twizera ko hariho Imana imwe igaragara muba perisona batatu: Data, Umwana, na Mwuka Wera (Matayo 28:19; Yohana 10:30; Abefeso 4:4-6).
Twizera umurimo w’umwuka wera, utura mubizera bose akabashoboza kubaho ubuzima bw’ubumana (Yohana 3:5-8; Ibyakozwe n’Intumwa 1:8; 4:31; Abaroma 8:9; 1 Abakorinto 2:14; Abagalatiya 5:16-18; Abefeso 6:12; Abakolosayi 2:6-10).
Twizera ko abizera n’abatizera bose bazazuka, abizera bazazukira mu bugingo buhoraho, abatizera bazazukira gucirwaho iteka (1 Abakorinto 15:51-57; Ibyahishuwe 20:11-15).
Twizera ubumana bwa Yesu, ko yavutse ku isugi, ko yabayeho ntacyaha na kimwe, ubuzima bw’ibitangaza, kuba yarabaye impongano y’ibyaha byacu binyuze mumaraso ye, ko yazutse, ko yazamutse mu ijuru akaba yicaye iburyo bwa Data, ndetse no kuba azagaruka mu mbaraga no mucyubahiro cye (Matayo 1: 23; Yohana 1:1-4; 1:29; Ibyakozwe n’Intumwa 1:11; 2:22-24; Abaroma 8:34; 1 Abakorinto 15:3-4; 2 Abakorinto 5:21; Abafilipi 2:5-11; Abaheburayo 1:1-4; 4:15).
Twizera ko umuntu wese aho ari hose yacumuye ndetse akaba azahura n’urubanza, Yesu Kristo akaba ariwe nzira yonyine y’agakiza kandi kwihana ibyaha no kwizera Yesu Kristo aribyo bitanga kubyarwa ubwa kabiri bikozwe n’amahitamo y’umuntu nyuma yo kumva ubutumwa. Twizera ko Imana izahemba abizera ubugingo buharaho mu Ijuru ariko ikazahanira abatizera mukuzimu (Luka 24:46-47; Yohana 14:6; Ibyakozwe n’Intumwa 4:12; Abaroma 3:23; 2 Abakorinto 5:10-11; Abefeso 1:7; 2:8-9; Tito 3:4-7).
Twizera ubumwe bw’umwuka wera mu bizera Yesu Kristo, kandi ko abizera bose ari ingingo zigize umubiri wa Kristo, n’Itorero (1 Abakorinto 12:12,27; Abefeso 1:22-23).
Twizera ko umurimo w’ivugabutumwa (gutangaza ubutumwa bwiza bw’agakiza bishoboka gusa ku bwubuntu bw’Imana binyuze mu kwizera Yesu Kristo) no kubwiriza no kwigisha abantu gusa na Yesu Kristo ari inshingano z’umwizera wese wa Yesu Kristo (Matayo 28:18-20; Ibyakozwe n’Intumwa 1:8; Abaroma 10:9-15; 1 Petero 3:15).
Twizera ko umugambi w’Imana kumubano wemerwa iyo habayeho gushyingiranwa gusa, kandi ko Imana yaremye umugabo n’umugore nk’umuntu umwe kugirango buzuzanye. Imana niyo yatangije gushakana hagati y’umugabo n’umugore umwe nk’umusingi w’umuryango. Kubwiyo mpamvu twizera ko gushyingiranwa gukwiye kuba hagati y’igitsina gabo n’igitsina gore (Intangiriro 2:24; Matayo 19:5-6; Mariko 10:6-9; Abaroma 1:26-27; 1 Abakorinto 6:9).
Twizera ko tugomba gukora amasengesho, kujya guterana kwera, kujya ku igaburo ryera, kandi twizera ubutware bwa Yesu Kristo kubuzima bwacu, ndetse n’umurimo w’ivugabtumwa (Matayo 9:35-38; 22:37-39; 28:18-20; Ibyakozwe n’Intumwa 1:8; Abaroma 10:9-15; Abagalatiya 6:10; Abakolosayi 2:6-10, 1 Petero 3:15).