Ahagana saa 07:59 AM, indege y’abanyamerika ifite nimero y’urugendo 11, ikagira kode (Code) ihamagarirwaho ya AAL11 ihagurutse mu mujyi wa Bositoni (Boston) yerekeza I Losangiresi (Los Angeles) ariko itaragerayo ikubise igice cy’amajyaruguru y’umuturirwa w’ubucuruzi uzwi nka North Tower, World Trade Center!
Saa 8:14 AM, indege y’abanyamerika ifite nimero y’urugendo 175, ikagira kode (Code) ihamagarirwaho ya UAL 175 nayo ihagurutse mu mujyi wa Bositoni (Boston) yerekeza I Losangiresi (Los Angeles) ariko itaragerayo ikubise igice cy’amajyepfo y’umuturirwa w’ubucuruzi uzwi nka South Tower, World Trade Center!
Saa 8:20 AM, indege y’abanyamerika ifite nimero y’urugendo 77, ikagira kode (Code) ihamagarirwaho ya AAL 77 nayo ihagurutse I Washingitoni (Washington) yerekeza I Losangiresi (Los Angeles), ariko itaragerayo ikubise inyubako y’ikoreramo igisirikare cy’amerika (Pentagon).
Saa 8:4 2AM, indege y’abanyamerika ifite nimero y’urugendo 77, ikagira kode (Code) ihamagarirwaho ya UAL 93 nayo ihagurutse I Newaka (Newark) yerekeza muri Leta ya Penserivaniya (Pennsylvania), ariko itaragerayo nayo iguye mu kibuga cya Shankisivile (Shanksville).
Ibyo byose mvuze ntibyabaye uyu munsi ahubwo byabereye muri Amerika kuwa 9/11/2001, bikunze kwitwa ibitero byo kuwa 9/11 ariko mu Rwanda kugirango tubyumve neza hari kuwa 11/09/2001 (Cumi n’imwe z’ukwa cyenda muri bibiri na rimwe!
Muri ino nkuru ndashaka gusangiza abasomyi ibintu bibiri by’ingenzi, ubundi dukuremo n’isomo ry’umwuka!
Icya mbere!
Ubwo ubutasi bw’Amerika bwasubiraga mu majwi y’ibanga yabateguye igitero cyibasiye inyubako zikomeye muri Amerika, basanze uwitwa uwitwa Mohamadi Ata (Mohammed Atta) yarahamagaye uwitwa Ramuzi Binalashibu (Ramzi Binalshibh), amubwirako gahunda yabo iteguye ku mutsima (cake) ukoze mu buryo bw’uruziga ufite inkoni imanuye, ugakurikirwa n’inkoni ebyiri! Abahanga mu gusobanura inyandiko z’ibanga basobanuye ko umutsima (cake) ifite inkoni imanuye byari bisobanuye icyenda (9), hanyuma inkoni ebyiri zari zisobanuye cumi na rimwe (11).
Byose ubikusanije, ayo majwi y’ibanga yasobanuraga ko gahunda yo gutera imiturirwa ya World Trade Center yari kuwa 9/11.
Icya kabiri!
Ibitero byo kuwa 9/11 byahitanye abantu basaga 2753, muri abo harimo abashinzwe kurwanya inkongi 343 ndetse nabashinzwe umutekano 71.
Ubwo abaturage birukankaga bahunga ibyago byo gushya no kugwa kw’imiturirwa ya World Trade Center, abazimyamuriro n’abapolisi ntibahunze ibyabaga ahubwo birukanse babisanga!
Umwe mubatangabuhamya barokotse iryo sanganya yavuze ko abazimyamuriro n’abapolisi baje kubatabara bavuga cyane bati: “Mwiruke; Mwiruke Mukize Ubuzima bwanyu; Mwiruke, Mwireba Inyuma.”
Umusozo n’isomo ry’umwuka
Nkuko abakoze ibitero bakoresheje uburyo buzimije, bwatumye abatewe batabutahura mu buryo bworoshye ni nako satani ari gukoresha amayeri atari gupfa gutahurwa n’abizera kugeza arimbuye ubugingo bwabo, umwanditsi Salomoni yaranditse ati: Mudufatire ingunzu, bya byana by'ingunzu byonona inzabibu, kuko inzabibu zacu zirabije (Indirimbo za Salomoni 2:15).
Kuba ingunzu ari ibyana ntibivuze ko bitakonona inzabibu! Satani nawe asigaye akoresha amayeri asa nkaho ntacyo atwaye ndetse abizera bamwe na bamwe bakabyima amaso n’amatwi, babifata nk’ibintu bito, ntibashishikarire kumenya ikibyihishe inyuma kugeza ubugingo bwabo bunamutse. Ese ni izihe ngeso waziririzaga ariko waziruye? Ese waba waramenye ko uko kuzirura ari amayeri ya satani?
Nkuko abazimyamuriro n’abapolisi birutse basanga abari mu kaga, babereka inzira yo kunyuramo ngo bakire ni nako ubuzima bw’umwizera bugomba kuba buri! Imana ntiduhamagarira kuba abazamu b’ikibitsanyo cy’umwuka yaduhaye gusa (2 Timoteyo 1:14), ahubwo iduhamagarira no kuba abarwanyi b’ubutumwa bwiza bugamije gukiza ubugingo bw’abandi (1 Abakorinto 9:23; Abafilipi 1:16), nuko genda wamamaze aya magambo aherekera ikasikazi uvuge uti ‘Garuka wa musubiranyuma we, Isirayeli.’ Ni ko Uwiteka avuga. Sinzakurebana igitsure kuko ndi umunyambabazi. Ni ko Uwiteka avuga. Sinzakomeza kurakara iteka (Yeremiya 3:12).