Zana ibimenyetso by’ibyo uri kuvuga! Byashoboka ko waba warabwiwe aya magambo cyangwa nawe ukaba warayakoresheje uyabwira umuntu runaka. Muri iki gihe usanga abizera n’abatizera bahuriye ku cyitarusange cyitwa “guhakana” ibyo babwirwa byaba ari ukubahugura ku ngeso runaka cyangwa kubabwira ingaruka zibyababaho mu gihe baba bakomeje ingeso zabo mbi, ahubwo usanga bashishikajwe cyane no gusaba ibimenyetso byibyo babahuguraho kugirango babone kubyemera!
Nowa. Ukimara kumva iryo zina byashoboka ko mu bitekerezo byawe hahise hazamo ubwato bunini burimo kwinjiramo abantu n’inyamanswa (Intangiriro 7:12-13). Bibiliya ntago yerura cyangwa ngo yerekane Nowa abwira abantu kwinjira mu bwato, ndetse ntanaho Imana igaragara mu byanditswe byera isaba abantu kuzinjira mu nkuge uretse Nowa n’umuryango we gusa.
Ariko dukurikije ibyanditswe byera muri 2 Petero 2:5 “kandi ubwo itababariye isi ya kera, ahubwo ikarokorana Nowa umubwiriza wo gukiranuka n’abandi barindwi gusa, ubwo yatezaga isi y’abatubaha Imana umwuzure”. Nubwo Bibiliya itavuga birambuye inyigisho Nowa yatanze nk’umubwiriza wo gukiranuka, byashoboka ko yaba yarabwiye abantu kwihana ndetse bagahunga umujinya w’Imana uzatera abatayumvira ndetse byashoboka cyane ko yababwiye ko bahungira mu nkuge kuko ari ho hari agakiza.
Indirimbo ya 38 mu gakiza, yerekena abantu babaza Nowa bati: Nowa kuki wubaka iyo nkuge? Urakora iby’ubupfapfa rwose, dore utuye I musozi, kandi nta mazi ahari Ibyo ukora biratuyobeye!
Mu byukuri tugiye mu Isi y’ibitekerezo no gushyira mu gaciro ushobora kutarenganya aba bantu babazaga Nowa, kuko ubwabo batari barigeze kubona amazi, ariyo mpamvu bahakanaga bavuga ko imvura itazagwa rwose. Bityo guhakana kwabo kwari gushingiye ku bimenyetso by’uko nta mvura yari yarigeze kugwa bigatuma batizea yuko hazaba n’umwuzure. Muyandi magambo “nta kimenyetso gifatika cyari gihari kibemeza ko ibyo Imana yabwiye Nowa bizaba”.
Nyamara nubwo nta kimenyetso cyari gihari nk’igihamya cy’uko hazaba umwuzure, ntago byatumye umwuzure utaba!
Umusozo
Nkuko abo kubwa Nowa bahakanye umuburo bahawe kubera ko nta kimenyetso shingiro cyari gihari ni nako ab’iki gihe bameze, aho usanga bashaka ibimenyetso shingiro by’ibyo babahuguraho kugirango babone kubyemera kuko baba bibwira ko ibyo bababwira ari ukubeshya ariko kuba nta kimenyetso gihari, ntibivuze ko ibyo Imana yavuze bitazaba.
Si gaho kutumvira ubitewe nuko ntabimenyetso byibyo ubwira bihari, kuko abo kubwa Nowa bibigenje gutyo bibazanira kurimbuka. Nuko rero wowe usoma iyi nkuru “Uyu munsi nimwumva ijwi ryayo, Ntimwinangire imitima (Abaheburayo 3:15), ahubwo Nimwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe mu izina rya Yesu Kristo ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu (Ibyakozwe n’Intumwa 2:38).