Gutinda ku Mwami! ese koko Yesu yatinze gutwara itorero rye? nonese abantu baba basanzwe bakora imirimo mu madini, nyuma haza impinduka nto bakagwa bagakora ibyaha babiterwa niki? hari abantu bakoze ibyaha kuko bafunze insengero ngo n'ubundi Imana izaza barihannye! reka ne gukomeza kugutera amatsiko umenye mbyinshi.
Ndashaka gutangira iyi nkuru mpereye kubintu bibaho mu buzima bwacu bwa buri munsi. Iri gerageza ryo gutinda, rikunda gukorwa cyane n’abakoresha, barikorera abakozi babo kugirango barebe neza ko ari inyangamugayo mukazi bahawe gukora. Iri gerageza mvuze n’Imana ubwayo ijya irikoresha kugirango yereke umuntu ububi bwe cyangwa ubunyangamugayo bwe, ikabikora igamije kwigisha cyangwa guhana umuntu ukorewe iri gerageza (2 Abakolinto 4:17).
Ntabwo ushobora kumenya ko wihangana mu gihe utahuye n’ibiguca intege, ntabwo kandi ushobora kwiyita intwali igihe udafite inkovu wakuye kurugamba ubwo warwanaga hanyuma ugatsinda. “Ucyambara umwambaro w’intamabara ngo atabare, ye kwirata nk’uwikuramo atabarutse” (1 Abami 20:11).
Hari inkuru Yesu yavuze ijyanye n’abakobwa cumi iri muri Matayo 25:1-12. Harimo amasomo yadufasha kumenya neza ab’ukuri nab’ibinyoma.
Bose bari abakobwa kandi bari bafite amatabaza yabo bagiye kureba umukwe: biragaragara ko bose bumvise itangazo ryuko umukwe azaza ariko mugihe batazi (v1), ibi birasa neza n’ibyo Yesu yavuze. “ ni ukuri ni ukuri ndababwira yuko uwumva ijambo ryanjye akizera uwantumye, aba afite ubugingo buhoraho kandi ntazacirwaho iteka, ahubwo aba avuye murupfu ageze mu bugingo” (yohana 5:24).
Urebeye inyuma bose bari bafite ibikoresho bimwe (amatabaza) ariko muri ibyo bikoresho imbere ntihari harimo bimwe. Bamwe bari bafite amavuta mu mperezo abandi ntayo kandi nabo bari babizi rwose (v2-3).
uko niko na bamwe mu matorero menshi bameze muri iki gihe cyacu, urebeye inyuma bose barasenga, bararirimba, barabwiriza, bayobora amadini, yewe bamwe muri bo banavuga n'indimi zitamenyakana ariko mu mitima ya bamwe ntiharimo inzira zijya I siyoni kuko nta mavuta bafite ariyo ashushanya umwuka wera. inyuma bagaragara neza ariko imbere ni babi. ………ubu bwoko bunshimisha iminwa yabo, ariko imitima yabo indi kure (Mariko 7:6).
gutandukanya aba bakobwa muburyo bugaragara bisa nibigoranye kuko bivanze bari mu murima umwe. mbese bameze nka wamugani w'urukungu n'amasaka (v4).
Nubwo muburyo bugaragara bigoye gutandukanya aba bakobwa bategereje umukwe ariko byari ngombwa ko Umwami amenya abamwumviye neza bakizera ijambo rye n’abamubeshye kabajijisha kubera izindi nyungu zabo. ….. ibyo urabikora nkakwihorera…. (Zaburi 50:21).
Gutinda ku Mwami (Umukwe) kwatumye ab’ukuri bitandukanya nab’ibinyoma.
umukwe atinze bose barahunikira barasinzira (v 5)
Yaratinze- ni igerageza umukwe (Yesu Kristo) yakoresheje kugirango amenye abamwumviye (abizeye) n’abibeshye ubwabo. Gutinda kwe kwatumye basinzira ntibagira ubushobozi bwo kugira icyo bakora kuko bwari bwije ari mu gicuku. (ukwiriye kwizera Kristo Yesu bikitwa uyumunsi)
Gutinda k’umukwe byatumye abanyabwenge (abumva amagambo y’Imana bakayakomeza) batandukana n’abapfu (abumva amagambo y’Imana ntibayakomeze) kuko bombi batandukanira ku mbuto yatewe muri bo, iyo beze imbuto nziza baba bafitanye isano n’umukwe ariko iyo beze ibihuhwe biba bigaragaye ko ntasano bafitanye, kuko imbuto yatawe mu banyabwenge ntibora iguma muri bo (1 Petero 1:23).
Iyo ushaka gutandukanya ibuye ry’isarabwayi ndetse n’urubura, ubishyira kuzuba. uko niko bimera ku mukristo w’ukuri nundi utari uw’ukuri. Iyo ibigeragezo bije uw'ukuri akomera ku kwizera kwe ibyo bigahamywa n’imirimo ye kubwo kwizera (Ibyahishuwe 2:13).
Kimwe dukwiye kumenya nuko kristo Yesu atizigera yihakana abo yamenye ko ari abe, azihakana abo atigeze amenya (abatarizeye izina rye ryera) (Yohana 6:36).
Yesu yaravuze uti” abavuga ngo mwami mwami sibo bazobona ubwami bw’Imana, keretse abakora ibyo Data ashaka (Matayo 7:21).
Tugane ku musozo
YARATINZE- ni igerageza Imana yahisemo gukoresha mub'ikigihe kugirango intama zigumane n'umwungeri n'abibeshya bimenye bahindukirire umukiza abahe umwuka wera nk'umucyo ubafasha kuba maso n'igihe umwami aje/azaza atunguranye azasange biteguye.
Ikibazo cyo gutekerezaho: Ese koko ndi umukristo w’ukuri wizeye kristo Yesu ufite ijambo ry’Imana n’Umwuka wera?
Imibereho yanjye inyerekako ndi muri batanu b’abanyabwenge cyangwa nitwaza itabaza (ijambo ry'Imana nafashe mu mutwe) ritarimo amavuta (ritampindura)?
Nuko mube maso kuko mutazi umunsi cyangwa igihe. (matayo 25:13)
7 thoughts on “Gutinda k’umwami kwatumye abukuri n’abatari abukuri bitandukanya.”
God bless you! Urakoze
Umukwe azaza nk’umujura dukwiye kuba maso.
Imana idutabare hakiri kare duhinduke rwose, Yesu Kristo aduhindurire ubuzima
Thanks
Irakoze cyane nukuri uhumuye amaso yanjye Imana igihe umugisha nogeye kwitekerezaho
Imana niyo kwizerwa 1 Tes 5:24, kandi nubwo tutayizera, yo ihora ariyo kwizerwa 2 Tim 2:13.
Hari igihe ibintu bibaho mu isi, rimwe na rimwe ugasanga tuvuga ko ari ubushake bwayo, nyamara ibibaho byose si ubashake bwayo mu isi, nubwo yaduhaye ubushobozi bwo guhitamo, ariko itugira inama y’icyiza dukwiriye guhitamo (Gutegeka Kwa kabiri 30:19-20)
Rero ikintu cyose kibaho nibyiza ko kiduha isomo cyo kongera kwibuka ko igihe cyose Umwami Yesu ashobora kugaruka (Matayo 24:13), tugahora turi maso haba mubyago twikururiye ku bw’amahitamo yacu cyangwa ayabandi atari meza ariko aba yaragize ingaruka k’ubuzima bwabatuye isi ndetse n’abizera barimo.
Gusa abazi Imana barakomera, hanyuma ikabakoresha iby’ubutwari igihe cyose.(Dan 11:32)
IMANA Iguhe umugisha 🙏
God bless you Man of God 🙏
Dukwiriye kuba abakristo nukuri,
Kristo azaza dukwiriye guhora turi maso.