Gukora Babirutishije Kuba, None Imana Yarabihakanye

Ndafata mpiri imbaraga z’umwijima, nzikubise hasi mu izina rya Yesu! Ndirukana umwijima ugendagenda muri aka gace! Byashoboka ko nawe waba warasenze isengesho rimeze  nkiri cyangwa ukaba warumvise umuntu runaka asenga avuga atyo!

Hagati y’umwaka wa 2018-2019, ubwo twari mu ikoraniro ry’abanyeshuli baba Pentekote biga muri Kaminuza (CEP), inshuti yanjye ya hafi yatanze inyigisho muri iryo koraniro! Mu nyigisho yatanze nungutse ijambo yavuze agira ati: “Abizera baguye mu mutego wo gusenga birukana umwijima aho gusenga basaba imbaraga zo kuba umucyo.” Yakomeje avuga ko umwanya dushyira mu kwirukana umwijima twakawushyize mu kuba umucyo kuko aho umucyo ugeze umwijima urahunga!

Ese kubera iki ntangije aya magambo? Ese ubundi iyi nyandiko iradufasha iki?

Hari igihe namaze mbaho ubuzima bwo gukora icyo twita umurimo w’Imana kugeza ubwo nahishurirwaga ko Imana itaduhamagarira GUKORA mbere yo KUBA ahubwo iduhamagarira KUBA mbere yo GUKORA kuko ubuzima bwo Kuba nibwo bubyara ubuzima bwo Gukora! Muyandi magambo, ubuzima bwacu bw’imbere (KUBA) nibwo bwagakwiye kudutera ubuzima bw’ibyo dukora (GUKORA)!

Nasaga nkugushije ishyano! Ese ni shyano ki naringushije? Ubuzima bwo kubaho Nkora ariko ntabanje Kuba bwangaragazaga nkuwambaye mu Isi ariko Ijuru ringaragaza nkuwambaye ubusa ariko guhishurirwa ko Kuba ari byo bibanza kuruta Gukora ndetse nkabigenderamo byatumye Ijuru ringaragaza nkuwambaye nubwo Isi yabonaga ko ntambaye!

Gukora Babirutishije Kuba

Benshi bazambaza kuri uwo munsi bati ‘Mwami, Mwami, ntitwahanuraga mu izina ryawe, ntitwirukanaga abadayimoni mu izina ryawe, ntitwakoraga ibitangaza byinshi mu izina ryawe?’ Ni bwo nzaberurira nti ‘Sinigeze kubamenya, nimumve imbere mwa nkozi z’ibibi mwe’ (Matayo 7:22-23).

Yesu ubwo yatangaga ikiganiro gisa nkigifite ingero nyinshi ariko zihurira ku isomo rimwe ry’uko twamenya abizera nyakuri yagaragaje urugero rw’abantu bazaza imbere ye bamubwira ko bakoze imirimo myiza (Matayo 7:22-23) ariko abasubiza ko atigeze abamenya! Mu byukuri kumumenya yavugaga si ukumenya amazina yabo ahubwo yavugaga kumenya ko guhuza ubuzima bwabo nawe!

Yesu yavuze ko rwose abahirimbaniye gukora mbere yo kuba, badakwiriye ubwami bw’Imana ndetse yandikishije ko kwera imbuto kw’ishami (Gukora) bikwiriye kubanzirizwa no kuguma kuri we (Kuba) [Yohana 15:4-5]!

Umusozo

Ntekereza ko nubwo umwigisha yavuze ko kuba abantu bafata umwanya birukana umwijima aho gufata uwo mwanya basaba kuba umucyo atarahakanye ko ari ngombwa kwirukana umwijima! Ntekereza ko yarari guhugura ab’Itorero ko GUKORA uwo murimo mwiza wo kwirukana umwijima byakabanjirijwe n’umurimo mwiza wo KUBA umucyo! Ngana k’umusozo nagirango twibukiranye ko Satani abasha kwihindura malayika w’umucyo (2 Abakorinto 11:14) ariyo mpamvu yateye bamwe kumva ko bazabona ubwami bw’Imana binyuze mu gukora imirimo y’Imana (GUKORA) kuruta kubanza KUBA kuko azi yuko urugendo rwo guhinduka (KUBA) rurambira benshi ariko abantu bakoroherwa no Gukora!

Erega ubuzima bw’imbere nibwo bugena ibyo dukora ntago ibyo dukora ari byo bigena ubuzima dukwiriye kubamo,

10 thoughts on “Gukora Babirutishije Kuba, None Imana Yarabihakanye

  1. Imana iguhe umugisha.

    Imirimo nimyiza ariko siyo ikenerwa cyane mu bwami bw’Imana kuruta uyikora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *