“Icyacumi”
Ese ucyumva ijambo icyacumi mu biganiro yobokamana ni iki gihita kiza mu mubitekerezo byawe? Byashoboka ko ibitekerezo byawe bimwe bikubwiye ko ari ingenzi ku gitanga ibindi bikakubwira ko atari ngombwa kugitanga.
Ubusobanuro bwo kuba gutanga icyacumi ari itegeko cyangwa ubushake biracyari ibiganiro mpaka mu madini amwe namwe, nanjye mvuze ko gutanga icyacumi ari itegeko nshobora kubazwa uwahaye itegekeko Aburahamu ryo guha Melikisedeki kimwe mu icumi kuko ibyo byabayeho mbere yuko itegeko ryo gutanga icyacumi ribaho nkuko ibyanditswe byera bivuga biti kandi Imana Isumbabyose ihimbazwe, yakugabije ababisha bawe.” Nuko Aburamu amuha kimwe mu icumi cya byose (Itangiriro 14:20)!
Mvuze ko atari itegeko naba nihandagaje guhakana ibyanditswe byera bivuga ngo: Ntuzabure gutanga kimwe mu icumi cy’imyaka yose iva ku mbuto wabibye, iyo imirima yawe izera uko umwaka utashye (Gutegeka kwa Kabiri 14:20). Reka mbe ndekeye kuvuga ku mpaka nubu zitarabonerwa umuti ahubwo njye kubyo Imana yakinyigishirijeho, ariko sinagenda nanone ntavuze ko gutanga icyacumi si byagakwiye kuba itegeko ku mwizera w’ukuri ahubwo cyagakwiye gutangwa kubwo guhishurirwa ko gutanga bizana umugisha kuruta guhabwa!
Nabwiye Imana ko ntazongera gutanga icyacumi
Mu mwaka wa 2019, kuwa gatanu, mu masaha ashyira saa mbiri z’ijoro, nari nicaye mu materaniro y’ikoraniro ry’abanyeshuri baba Pentekote bo muri Kaminuza (CEP)! Muri ayo materaniro narimfite impaka nyinshi mu mutima nibaza niba koko nkwiriye gutanga kimwe mu icumi ku mafaranga y’inguzanyo twahabwaga muri Kaminuza azwi nka Buruse (Living Allowance), izo mpaka zo mu mutima nahisemo kuzirangiriza mu mutima nanzura ko ntazongera gutanga icyacumi kuri ayo mafaranga!
Nyuma nabaye nkuwisubiramo nkawa mwana w’ikirara (Luka 15:12-32), nibwira ko ahari naba nafashe umwanzuro mubi nakomeje no gusenga kugirango nibura numve niba hari icyo Imana yambwira kuri uwo mwanzuro nari nafashe! Yewe, ndumva inkuru yanjye imeze nk’umuntu waguze itike (Ticket) y’indege yerekeza mu gihugu runaka maze azinga imyambaro yose, nyuma ajya kubaza Imana niba ishyigikiye urwo rugendo cyangwa itarushyigikiye. Ikibazo! Ese ubwo byari igitekerezo cyiza kugura itike (Ticket) mbere yo kubaza Imana cyangwa n’ubundi yagiye kubaza Imana ibintu yamaze gufatiraho umwanzuro?
Nanjye ndumva narasanga nkurushya Imana kuko n’ubundi nayibazaga ibintu namaze gufataho umwanzuro!
Ubwo nari nicaye muri ayo materaniro numvise ijwi rimbwira ko kuba ntazatanga icya cumi ntakibazo kirimo rwose, kuko n’ubundi icya cumi atari cyo gitanga ubugingo! Numvise nezerewe ariko hashize akanya gato cyane, numva iryo jwi rimbwira ngo: “Nubwo wafashe umwanzuro wo kutazongera gutanga icyacumi, mfite impungenge ko icyabujije kugitanga kizanatuma uzirura ibyaziraga, ubugingo bwanjye bukarimbuka”!
Kuva icyo gihe namenye ko impamvu y’ikintu iruta ikintu ubwacyo kandi ko impamvu itera umuntu gukora ikintu runaka atarasanzwe akora nubwo cyaba atari icyaha kirimbuza bishobora gutuma atinyuka no gukora n’ibindi byamurimbuza!
Umusozo
Mwene Data uri gusoma ino nkuru nagirango twibukiranye ko impamvu yatuma uhindura imivugire, imyambarire n’ibindi….[Ndisegura kuba ntanze ingero ku myitwarire (Discpline) igaragara inyuma, simbitewe n’ubunyedini ahubwo ni ukugirango numvikanishe igitekerezo] ishobora kuzatuma ukora n’ibindi birimbuza, kuko bimwe mu bintu birimbuza ab’Itorero ni ibyo bita uburenganzira bwabo, aho bamwe uzasanga bavuga ko bafite uburenganzira bwo gukora ibyo bashaka! Ba maso kuko ibyo wita uburenganzira hari igihe ariyo nzira Satani aba yashimye kunyuramo ngo agushe ubugingo bwawe!
17 thoughts on “Nabwiye Imana ko ntazongera gutanga icya cumi nayo imbwira ko ntacyo bitwaye!”
Udusize mu rungabangabo pe !
None se ni itegeko, cyangwa tukireke?
Muraho neza Cassafleur!
Natanze ibyanditswe byera 2 bigaragaza ko icyacumi cyatangwagwa mbere yuko cyiba itegeko ndetse na nyuma Imana yashimiye kubiha abisirayeli nk’ubusabe-tegeko! Muri iyi nkuru natanze ibitekerezo byanjye bwite [Nabyise bwite kuko ntabihishuriwe n’Imana] mvuga ko Icyacumi cyitagakwiye kuba itegeko ahubwo twagakwiye kugitanga kubwo kumenya ko gutanga bizana umugisha!
God bless you 🙏
And grants success 🙏🤲.
Imana ibirimo 🙏.
Amena
Amena!
Urakoze Jolie!
Ibyo uvuze nibyo akenshi bari ibintu dutinyuka bikaba intandaro yo gutana bya burundu
Ukuri ni uku gutanga icyacumi nitegeko arko rishingiye kubushake ugitanga ntazacire urubanza utagitanga
Utagitanga nawe ntakumve ko ugitanga yayobye (aha sinsobanuye nkumunyedini abayobozi bamadini ntibamputaze )
Ibyo uvuze nibyo akenshi bari ibintu dutinyuka bikaba intandaro yo gutana bya burundu
Ukuri ni uku gutanga icyacumi nitegeko arko rishingiye kubushake ugitanga ntazacire urubanza utagitanga
Utagitanga nawe ntakumve ko ugitanga yayobye (aha sinsobanuye nkumunyedini abayobozi bamadini ntibamputaze )
Urakoze kugiterekezo cyawe! Abandi nabo baraza kudufasha kurushaho gusobanukirwa hifashishijwe ibyanditswe byera!
Ikibazo gisigaye kiriho nukumenya kubara icyacumi umuntu akwiye gutanga. Urugero:
1. Uhawe buruse kandi iyo Buruse ugomba kuyikuramo amafaranga yo kwishyura Restaurant waririyemo, kwishyura icumbi, n’ibindi. Ese ninyatangaho 1/10 asigaye azakora ibyo byose?
2. Umukozi ahembwa gross salary ya 500k ese azatanga icyacumi kuri gross salary cg ni kuri net salary? Niba hari INGUZANYO ya bank ugomba kwishyura?
Uko mbyumva: Umuntu wemera icyacumi akwiye gusenga Imana ikamuhishurira uko azatanga icyacumi kuko abantu twese tucyumva mu buryo butanduka ye.
Wakoze cyane ku bibazo wabajije, natanga inyunganizi!
1) Ntago icyacumi gikwiye gutangwa kunguzanyo kuko Buruse uhabwa ni inguzanyo uzishyura ntago aribyo winjije bityo rero icya cumi gitangwa kubyo winjije ntago gitangwa kunguzanyo!
Impamvu:
I. Amategeko asaba ko ukoresha inguzanyo icyo wayisabiye, iyo ukoresheje inguzanyo icyo utayisabiye aba ari icyaha ku gihugu!
II. Inguzayo uhabwa iyo uyikoresheje icyo wayisabiye ukunguka, ibyo wungutse ubitangaho icya cumi
III. Buruse ni inguzanyo bisobanuye ko uzayishyura kandi uzayishyura kuko wakoze ukunguka, ni ukuvuga ko n’ubundi uzatanga icya cumi kubyo winjije ari naho hazava ibyo kwishyura Buruse
2) Bibiliya idusaba gutanga icya cumikubyo twinjije, niba umushahara mbumbe wawe ari 500,000 Frw ugakuramo umusoro wa 30% (Umusoro wa 30% ukatwa mu gihe umukozi ahembwa ibihumbi 200,000 Frw kuzamura kandi amaze nibura imyaka 2 ahembwa) ubwo umushahara uzaza kuri banki yawe ni 350,000 Frw!
Icya cumi kizatangwa ni ayo winjije, wafashe mu ntoki ni 350,000 Frw! Kuko andi akatwa ajya mu zabukuru (RSSB-Mu Rwanda) bivuze ko nugera mu gihe yo kuyafata nayo uzakomeza kuyatangaho icya cumi!
Murakoze! Ni uko mbyumva!
Umusobanuriye neza cyane
Imana ishimwe cyane!
God bless you more brother Gashugi Yves
Yohana 6:28-29
28 Baramubaza bati”Tugire dute ngo dukore imirimo y’Imana?”
29 Arabasubiza ati”Umurimo w’Imana nguyu: ni uko mwizera uwo yatumye.”
Amena!
Urakoze cyane Mwene Data Ushimwa Fiacre!
Thank you brother ukomeje kutwubaka rwose
Imana ishimwe cyane
God bless You.