Niba Yesu yaravukiye I Betelehemu, kubera iki yiswe Umunyanazareti?

Nsa nkutsinzwe! Ese nsinzwe ni iki ko ntawandeze cyangwa ngo amburanye? Mu myaka ishize najyaga mvuga ko atari ingenzi cyane kwandika inkuru zibaza ibibazo zikanabisubiza kuko inyinshi muri zo ziba zimeze nk’imaramatsiko zigamije guha abantu ubumenyi butarimo ubuzima!

Mwene data, nubwo nsa nkuwivuguruje nkaba nanditse ino nkuru y’ikibazo n’igisubizo ariko ndakwifuriza ko ino nkura itaba iyo kukumara amatsiko y’ibyo utaruzi ahubwo ikubere iyo kwigiramo ubuzima bwo gukora kw’Imana kandi niringiye ko nkuko nta jambo rya Samweli ryaguye hasi (1 Samuel 3:19) ari nako Imana muri iyi nkuru buri jambo rizatuma ab’Itorero twunguka kumenya Imana bikadutera ibyiringiro.

Mu mashusho mfashanyigisho (Filime) bamugaragaza nk’umugabo w’ubwanwa buringaniye, n’impwemwe mu gatuza, ufite imisatsi itendera, ufite mu maso hasa nka hajya kuba hanini, wambara ikanzu irenga ku mavi, isatuye mu gatuza kandi ifite imishumi mu gice cyo mu gatuza n’umushumi murukenyerero, akambara na sandari, ndetse ahetse agakapu kurutugu gakoze mu ruhu, hari naho bamugaragaza yambaye igishura ku mutwe twakita bandana mu ndimi za none. Ese uwo ninde ubundi? Uwo ni Yesu avugwa mu byanditswe byera by’isezerano rya kera bisohorera mu isezerano rishya nk’umucunguzi n’umwami w’abari mu isi.

Yavukiye I Betelemu

Umuhanuzi Mika yavuze ko Yesu azakomoka muri Betelehemu: Ariko wowe Betelehemu Efurata, uri mutoya mu bihumbi by’i Buyuda, muri wowe ni ho hazava uzaba umwami wa Isirayeli akansanga, imirambagirire ye ni iy’iteka uhereye kera kose (Mika 5:2).

Umwanditsi Matayo yasubiyemo amagambo ya Mika ndetse yandika byeruye ko yari kuzavukira I Betelehemu: ateranya abatambyi bakuru n’abanditsi bose b’ubwo bwoko, ababaza aho Kristo azavukira aho ari ho. Bati “Ni i Betelehemu mu gihugu cy’i Yudaya. Ni ko byanditswe n’umuhanuzi ngo ‘Nawe Betelehemu ho mu gihugu cya Yuda,Ni ukuri nturi mutoya mu midugudu ikomeye ya Yuda,Kuko muri wowe ari ho hazaturuka umutware,Uzaragira ubwoko bwanjye bw’Abisirayeli.’ ” (Matayo 2:4-6).

Abahanuzi bavuze ko azitwa Umunyanazareti

Ariko yumvise yuko Arikelayo yimye i Yudaya aha se Herode atinya kujyayo, abwirizwa n’Imana mu nzozi ajya mu gihugu cy’i Galilaya, atura mu mudugudu witwa i Nazareti ngo ibyavuzwe n’abahanuzi bisohore ngo “Azitwa Umunazareti.” (Matayo 2:22-23).

None kubera iki yitiriwe aho yari atuye aho kuba aho yavukiye? Ese kubera iki atitiriwe aho avuka akitirirwa aho atuye?

Yosefu na Mariya nyina wa Yesu bari batuye mu mudugudu witwa Nazareti ho mu ntara ya Galilaya mbere yuko Yesu avuka (Luka 1:26-27). Birumvikana ko niba ari ho bari batuye na Yesu yagombaga kuvukira I Nazareti ariko umuhanuzi witwa Mika yari yarahanuye ko azavukira I Betelehemu, kugirango ubuhanuzi busohore Imana yatumye Umwami Sezari Agusito atanga itegeko ko abantu bagomba kujya kwibaruza mu midugudu bavukamo, ibyo byatumye Yosefu ajya kwibaruza I Betelehemu ariko ajyana na Mariya ubwo bari I Betelehemu nibwo Yesu yavutse ubuhanuzi busohora gutyo.

Yosefu na Mariya ubwo bamaraga kwibaruza bagarutse I Nazareti (Matayo 2:22-23) ndetse igihe bahungukaga bava muri Egiputa bagarutse I Nazareti ubuhanuzi burasohora bwavugaga ko Imana izakura umwana wayo muri Egiputa (Matayo 2:13-21) ndetse azitwa Umunyanazareti kuko ari ho yarerewe.

Umusozo n’isomo

  • Ndahamya ko Bibiliya iba ifatwa nk’inyabinyoma iyo Yesu ataza kuvukira I Betelehemu nkuko abahanuzi babivuze ariko kubera Imana irinda ijambo ryayo yatumye Umwami Sezari ashyiraho itegeko ryo kwibaruza mu gihugu, maze Yosefu na Mariya ubwo bajyaga kwibaruza I Betelemu Yesu avukirayo, ubuhanuzi burasohora.
  • Ndahamya ko iyo Yesu n’umuryango we bigumira muri Egiputa byari gutuma tuvuga ko umuhanuzi wahanuye ibyo kuba I Nazareti ari uw’ibinyoma ariko Imana yemeye ko bahunga ndetse ituma bahunguka batura I Nazareti kugirango ubuhanuzi busohore.
  • Byashoboka ko utuye ahantu hatandukanye nicyo Imana yavuze ku buzima bwawe, ariko nagirango ngusangize amakuru ko Imana izo icyo izakora cy’izatuma umugambi wayo usohora kuri wowe. Byashoboka ko izakoresha inzira nziza nk’izibarura nkuko Mariya na Yosefu bagiye kwibaruza cyangwa izigoye nkuko Yosefu na Mariya bahunganye na Yesu ariko nagirango nkwibutse ko inzira nubwo zisharira ariko ubushake bwayo n’umugambi wayo ntusharira kuko ari iby’amahoro kubayizera kandi nubwo Yosefu na Mariya bahunze ntibishwe n’inzara kuko Imana yari yarateguye abanyabwenge bazaza kuramya Yesu bakabaha izahabu n’izindi mpano (Matayo 2:11) ntekereza ko babigurishije muri Egiputa bakabona amafaranga abatunga ninako mu nzira zigoye Imana yateguye n’izindi nzira zizatuma ubaho.

26 thoughts on “Niba Yesu yaravukiye I Betelehemu, kubera iki yiswe Umunyanazareti?

  1. Imana ishimwe ko ikora nki Imana
    Izi icyo izakora kugirango isohoze icyo yavuze
    Imana iguhe umugisha

  2. Oooooh, mbega amagambo y’ubwenge. Muhabwe umugisha mwinshi rwose.

    Icyo nkuyemo ni iki rero?
    –> Haba i Nazareti cyangwa i Betelehemu, hose ni mu kw’Imana ntaho ikumirwa. Twemere kandi twizere ubushobozi bwayo. Yesu arabasubiza ati”Ibidashobokera abantu bishobokera Imana.”
    (Luka 18:27)

  3. Irinda ijambo ryayo nicyo nyiziho
    Ariko nkibaza nti ese hari aho Imana yagera ikivuguruza bitewe n’imyitwarire y’uwo yavuzeho?

  4. inzira nubwo zisharira ariko ubushake bwayo n’umugambi wayo ntusharira kuko ari iby’amahoro kubayizera

  5. thank you man of God. am reminded about the will of God.

    Ex: Abraham follow me to a land that I will show you
    WHEN GOD IS REVEALING HIS WILL HE WILL NEVER TELL YOU EVERYTHING, THERE MUST BE A PART OF FELLOWSHIP THAT WILL NECESSITATE FAITH.
    but finally you thank God for all.

    be blessed

    1. Amena!
      Urakoze cyane Jean De La Confidence! Nkunze aya magambo: “WHEN GOD IS REVEALING HIS WILL HE WILL NEVER TELL YOU EVERYTHING, THERE MUST BE A PART OF FELLOWSHIP THAT WILL NECESSITATE FAITH”

  6. Imvugo y’Imana ingana nibyo yo iba yaramaze gukora ubwo yabitekerezaga, kuko nta kintu nta kimwe gihinduka nkuko yari yarabigambiriye kera na kare.

    God bless you Sir!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *