Ese utekereza iki iyo Yesu aza kuvuka akabaho mu buryo budasanzwe gusa? Urugero: Tukabona umusore w’imisatsi myiza, ufite mu maso heza, ugenda udakoza ibirenge hasi mu mihanda y’I Kaperinawumu na Galilaya, uhora utubura imigati n’amafi, ndetse agahora avuga ururimi rw’ijuru gusa. Njyewe ntekereza ko inkuru ye mu byanditswe byera tuba tuyisoma mu bundi buryo bwari kubera urujijo abantu bamwe bikiyongera ku kuba yaravutse nta gutera inda kwa muntu kubayeho, ariko Imana ishimwe cyane ko itatumye ibyo biba ahubwo ikamuduha mu buryo yisanisha n’abantu kugirango ubutumwa bw’ijuru mu isi bugere kure!
Byashoboka ko wabitekerejeho cyangwa ukaba ugiye kubitekerezaho kubera iyi nkuru. Ese ni ibiki? Mu myaka maze numva ubutumwa bwiza bwo kwihana no kubabarirwa ibyaha nagiye numva abigisha batandukanye bigisha ku ivuka rya Yesu, abandi bakigisha ku rupfu n’izuka bye ariko nabonye abigisha benshi bavuga bakanigisha cyane ku rupfu n’izuka bya Yesu kurusha uko bavuga ku ivuka rye.
Ese niba dukizwa n’urupfu n’izuka rye kubera iki twashyira umwanya wacu mu kwigisha ivuka rye?
Kubajya bakoresha igitabo cy’indirimbo zo mu Rwanda, indirimbo ya 424 (Mu gushimisha Imana) ifite isubiramo rivuga ngo: Ndashima umusaraba, ndashima ya mva nziza ariki cyane cyane ndashima Umwami Yesu. Umuhimbyi w’iyi ndirimbo ndahamya ko yashimangiye ko Umwami Yesu ari we ukwiye gushimwa cyane ariko ntiyirengagije umusaraba yabambweho, ndetse n’imva yahambwemo mu byukuri nubwo tudakwizwa n’umusaraba cyangwa imva ahubwo dukwizwa nuwa wubambweho agashyirwa no mu mva ariko kubishima ni ingenzi kuko ari isohozwa ry’ibyanditswe byera yuko azabambwa (Zabuli 22; Yesaya 53:12), akahahambwa (Yesaya 53:9).
Nubwo dukizwa n’urupfu rwa Yesu kuko muri rwo arimo twiyungira n’Imana (Abaroma 5:10) ndetse n’izuka rya Yesu, kuko mu muzuko we niho duherwa umugabane w’ubugingo bw’iteka (1 Petero 1:3-4; Yohana 11:25-26) ariko ni ingenzi cyane kwibuka ko urupfu n’izuka byabanjirijwe no kuvuka kwa Yesu bityo ndumva navuga ngo Imana ishimwe cyane ko Yesu yavutse kugirango apfe/adupfire.
Umusozo n’isomo
Byari kuba ihurizo kuri bamwe iyo Yesu aza mu isi ataravutse akaza nkuko baba malayika batatu basuye Aburahamu baje (Itangiriro 18:1-2) hakazagera igihe agapfa ariko kuvuka kwe kwari ukuzuza ubuhanuzi bwa Yesaya, Mika, Yeremiya yuko azavuka (Yesaya 7:14; 9:6-7; Mika 5:2; Yeremiya 23:5) ndetse kuba urupfu n’izuka rye byarabanjirijwe no kuvuka, ni ishusho yuko Imana ikorera muri gahunda/mu rugendo.
Bityo niba hari ubuhanuzi bukuvugaho, komeza wizere kandi wiringire ko uzabubona niba koko bwaraturutse ku Mana (Gutegeka kwa Kabiri 18:21-22; Yeremiya 28:9), kandi niba hari ibizakunyuramo kugirango ubere umugisha abandi komeza gusaba Imana ngo icyo ishaka gikorwe muri wowe nanjye nkuko cyateguwe n’ijuru (Matayo 6:10; Abefeso 1:11).
Kandi nkuko Imana yakoreye muri gahunda hakabanza kuvuka, hagakurikiraho gupfa ndetse no kuzuka ninako Imana ku buzima bwawe izakorera muri gahunda yayo nkuko bidashoboka ko habanza kuzuka, hagakurikiraho gupfa no kuvuka niko Imana yiteguye gukurera mu murongo isohoza umugambi wayo muri wowe!
Maranatha
Umwami Yesu araza vuba
9 thoughts on “Nubwo dukizwa n’urupfu n’izuka bya Yesu ariko nta muntu upfa cyangwa ngo azuke atabanje kuvuka!”
Maze gusoma iyi nkuru ni nziza rwose. Imana ishimwe cyane ko ikorera kuri gahunda, ibi byadutera umwete wo gusoma no kumva neza ibyo Imana yavuze ku mperuka no mu bihe bizaza. kuko ntakabuza iki ni kimwe mu bimenyetso byuko Imana ikurikirana amagambo yayo…. Blessings
Amena
Imana iguhe Umugisha
Nukuri Imana ntibeshya kandi umugambi wayo ntupfa.
Murakoze cyane Mwalimu!
Imana iguhe imigisha!
Imana iguhe umugisha
Amena!
Be blessed dear brother
Imana ikorera muri gahunda.
ibyo twibwira nibyo dutekereza kugeraho tujye tuvuga tuti ” bibeho nkuko Imana yabiteguye”