Nzafata umwanzuro ukwiye
Umunsi umwe umuntu yarambajije ati: “Ese umuntu wiyahuye ararimbuka?” Icyo kibazo cyambereye ihurizo rikomeye ariko musubiza ko duhishurirwa imbabazi z’Imana ku kigero cy’ibyaha twakoze, bityo rero bigoye ko wahishurirwa imbabazi z’Imana ku cyaha runaka utarakora (Ibi namusubije ni ibitekerezo byanjye), niyo mpamvu ntaca iteka niba uwiyahuye yarimbutse cyangwa atarimbutse kuko umunsi w’urubanza uzatungura benshi!
Ubushakashatsi bwakoze n’umuryango mpuzamahanga ushinzwe ubuzima ku Isi (WHO) muri 2019 bwagaragaje ko abantu bagera ku 703,000 bicwa no kwiyahura ku Isi buri mwaka kandi ko nibura umuntu umwe cyangwa urengaho mu bantu ijana (1.3%) bapfuye mu 2019 bazize kwiyahura. Ijanisha ry'abantu biyahura ku isi riruta kabiri ku bagabo ugereranyije n'abagore.
Ubushakashatsi bwakoze n’umuryango mpuzamahanga ushinzwe ubuzima (WHO) muri 2021 bwagaragaje ko hejuru ya kimwe cya kabiri (58%) cy'impfu zose ziterwa no kwiyahura ziba mbere y'uko umuntu agira imyaka 50. Ku isi hose, kwiyahura ni cyo kintu cya kane gitera imfu mu bantu bafite imyaka 15-29. Kwiyahura bibera mu bice byose by'isi, ariko hejuru ya bibiri bya gatatu (77%) by'abantu biyahuye ku isi mu 2019 byabaye mu bihugu bikennye n'ibifite ubukungu buringaniye.
Hafi kimwe cya gatanu (20%) cy'abantu bose biyahura biterwa no kunywa imiti yica udukoko, cyane cyane mu bice by'icyaro bikora ubuhinzi. Kwimanika mu mugozi no gukoresha imbunda ni ubundi buryo bukoreshwa cyane mu kwiyahura. Nubwo ijanisha ry'abantu biyahura ku isi ririmo kugabanuka, ibi si ko bimeze mu bihugu byose ahubwo byashoboka ko biganuka bitewe nuko bivugwa cyane cyangwa abantu babura ahiherereye babikorera kuko byagaragaye ko abantu bakunze kwiyahurira ahantu h’ibanga.
Ubushakashatsi bwa Ferrari AJ, n’abandi…. Bwakozwe muri 2010, bugasubirwamo muri 2014 bwagaragaje ko umuntu ufite agahinda gakabije afite amahirwe menshi inshuro ma kumyabiri yo kwiyahura ugereranyije n'utagafite.
Nzafata umwanzuro ukwiye
Kuwa 23/10/2024 mu masaha ya mbere ya saa sita, njyewe n’itsinda twari kumwe twahuye n’umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka cumi n’itandatu. Mu maso he hasaga n’umubabaro, ingendo ye ikagaragaza kunanirwa no kubihirwa n’ubuzima, imvugo ye ikarangwamo ikiniga cyinshi giherekejwe n’amarira. Ibi bikurikira ni ikiganiro twagiranye nawe, kugirango nandike neza ikiganiro neza ndamwita Mara (Izina rihimbano kubw’impamvu z’umutekano we).
Ubaza: Ese hari ibibazo bibangamira ubuzima waba warahuye nabyo biturutse ku muryango wawe?
Mara: Yego, nahuye nabyo cyane!
Ubaza: Ni ibihe? Wabinsangiza?
Mara: Mama yapfuye akimbyara, hanyuma Papa ahita ashaka undi mugore, njyewe baranta, nza kurerwa n’umuryango wabagira neza!
Ubaza: Mmmm [Yikiriza]
Mara: Ubwo, iyo mpamagaye Papa mwaka ibikoresho by’ishuri nk’amakayi n’ibindi! Ansubiza yuko yifuza yuko bazamuhamagara bari kundenzaho itaka, akaba aribwo bufasha yampa [Umusanzu wo gushyira itaka kumva ye].
Ubaza: Mmmm [Ikiniga]
Mara: Ubwo rero iyo ambwiye ayo magambo, ntakindi kiza mu mutwe usibye kuba nzafata umwanzuro ukwiye!
Ubaza 2: Umwanzuro ukwiye ni uwuhe?
Mara: Nawe urabyumva ni ukwiyahura, kugirango nduhuke uno mubabaro! Kuko abo twiganaga bageze mu mashuri y’isumbuye mu gihe njyewe ndi nkiri mu mashuri abanza, kandi ngenda nsubira inyuma!
Iyi ni incamake y’ikiganiro twagiranye na Mara! Ese wowe uramutse uhamagaye umubyeyi wawe umusaba ubufasha akakubwira ko ubufasha azaguha ari ukugushyingura wakumva umeze gute?
Ushobora kuba utaryohewe n’inyandiko z’abashakashatsi navuze haruguru ariko ongera uzisome, niba utazisomye neza kuko abana b’Isi ni abahanga mu kugaragaza ikibazo kandi ikibazo iyo kigaragaye kibafasha mu gushaka igisubizo! Erega ijambo igisubizo ryabayeho kubera habayeho ijambo ikibazo! Bityo natwe abizera dukwiriye gushaka umuzi w’ikibazo nk’ishingiro ryo gushaka igisubizo Imana ishima kuri cyo.
Hari abizera bamwe nagiye numva bavuga ko nta mwizera ugira ibitekerezo byo kwiyahura cyangwa ngo abikore, nyamara kwirengagiza ibyo byatumye batabasha gufasha mu buryo bwuzuye abafite ibyo bitekerezo! Ibyanditswe byera bigaragaza ibihanganjye mu byanditswe byera byagiye bitekereza kwiyahura, bamwe bakanabikora!
IBI TUZABIVUGAHO MU GICE YA KABIRI CY’IYI NKURU!
Inyandiko zakoreshejewe (References):
- World Health Organization. Suicide worldwide in 2019: global health estimates. Available from: https://www.who.int/publications/i/item/9789240026643. [Accessed 13 July 2021]
- World Health Organization. Suicide: key facts. Geneva: World Health Organization; 2021 [cited 2021 July 20]. Available from: https://www.who.int/news-room/fact-sheets/detail/suicide
- Ferrari AJ, Norman RE, Freedman G, Baxter AJ, Pirkis JE, Harris MG, Page A, Carnahan E, Degenhardt L, Vos T, Whiteford HA. The burden attributable to mental and substance use disorders as risk factors for suicide: findings from the Global Burden of Disease Study 2010. PlOS One. 2014 Apr 2;9(4):e91936.
14 thoughts on “Isanamitima igice cya gatatu A”
Imana ijye irinda abo yaremye ,bareke kwiyaka ubuzima. Sinzi uburyo yabikoramo,gusa mu buryo bwayo ,ya ishobora
Amena!
That’s good to hear
Mukora umurimo mwiza wo kubaganiriza kuko umumtu ufite agahinda gakabije iyo abonye umutega amatwi akamubumuriza akenshi ibyiyumviro bye birahinduka iyo yahawe inama arazikurikiza .
Mujye mubaba hafi mwibuke kubabaza uko biriwe n”uko baramutse lmana lzabibahera umugisha mubaganirize mubahumurize
Nibyo Niko Kuri pe!!! Ibihe Byose Bahore, Bahabwa Umugisha N’Imana Kubwo Kuyemerera Kuba Umuyoboro W’Ibihembura Imitima Y’abantu Bayo!!
Amena!
Mfite amatsiko yinkuru ikurikira, ngize agahinda mumutima kubera ibiri kuri uyu mwana Mara, Umwami kubwubuntu bwe uruhura, akomora inguma, imitima ikomeretse akayikiza yomore uyumutima wa Mara.
Amena!
Hari benshi bameze nka Mara!
Ndifuza ko uri bubone ubu butumwa yafata umwanya akabasengera kandi n’ufite uburyo akaba ibikenerwa shingiro!
Shalom Lekha!
Jesus of Nazareth annoint and equip your vessels kuko abasaruzi ni bake.
ni irya Yesu w’i Nazareti, uko Imana yamusutseho Umwuka Wera n’imbaraga, akagenda agirira abantu neza, agakiza abo Satani atwaza igitugu, kuko Imana yari iri kumwe na we.
(Ibyakozwe n’Intumwa 10:38)
Be blessed brother Yves kumenya ibi biradufasha gusenga no kumenya icyo twakora.
Amena!
Ndababaye mumutima ibi Mara yabwiwe hari Beshi babibwirwa KD badafite uwo kubahoza pe Uretse Imana niyo yonyine itanga gukomera no guhangana nubwo buribwe
Imana ikomeze kubaba hafi cyane!
Hari uwifuzwa gutegwa amatwi ku nkuru ye yasaba umwanya anyuze hano https://kiny.yvesgashugi.org/find-a-counsellor/
Oooooh 😢 nsomye iyi nkuru ya Mara, mpita mbona ba Mara benshi dufite muri society ny’arwanda.
Ikindi Kandi nsanga no mwitorero tubafite Kandi bakeneye abantu babatega amatwi.
Umusanzu wacu ntabwo ugoye nukubatega amatwi no kubasengera.
Imana Iguhe umugisha Yves ndetse na Team mufatanya
Amena!