Polisi mpuzamahanga yatanze impuruza kubera Impinja zaburiwe irengero.
Umunsi umwe nigeze kwibaza mu mutima nti: kubera iki abahanuzi, abaririmbyi iyo bahanura cyangwa bari kuririmba bavuga bati: Umunsi umwe tuzirirwa mu isi ariko ntituyiraremo ubundi bakavuga ko tuzarara mu isi ariko ntituyirirwemo? Ese kubera iki batavuga kimwe muribyo? Urugero: Tuzarara mu isi ariko ntituyirirwemo. Naje kwiha igisubizo cyuko umunsi Umwami Yesu azagaruka byashoboka ko mu bihugu bimwe na bimwe azaba ari kumanywa bityo rero bazayirirwamo ariko ntibazayiraramo. Mu bindi bihugu byashoboka ko azaba ari nijoro bityo bazayiraramo ariko ntibazayirirwamo (Ibyo mbivuze nk’umuntu).
Umunsi umwe nigeze kumva umwigisha avuga yuko Yesu azaza nijoro kuko ibigereranyo byinshi yatanze muri Bibiliya yagarukaga ku ijoro. Urugero: Igicuku kinishye umukwe araza…. (Matayo 25:1-13), iyaba nyir’urugo yari amenye igicuku umujura (Matayo 24:43), Ese nongereho iby’Abatesalonike? Kuko ubwanyu muzi neza yuko umunsi w’Umwami wacu uzaza nk’uko umujura aza nijoro (1 Abatesalonike 5:2)
Reka mbe ndetse kwibaza kubya masaha Yesu azaziraho kuko ntacyo byadufasha mu kubona ubwami bw’Imana ahubwo gukiranuka kuzanwa no gukomeza kwizera niko kuzadukiza (Abaroma 4;5; Abaheburayo 11:37-39).
Barabashatse baburirwa irengero
Ni umunsi usanzwe, ibitaro biri kuzamo abarwayi mu mashami atandukanye. Mu ishami ryakira abagore batwite (Maternity) harimo ababyeyi babyaye. Abaganga b'inzobere mu kubyaza (Obstetrics and Gynecology) binjiye kureba uko abana bavutse n’abayeyi babo bameze; bamaze kubareba basanze ubuzima bwabo buhagaze neza ntakibazo bafite, bararyamye bararuhuka. Bibaye nijoro hagati (Mid-night hour) umuganga agarutse gukora igenzura acanye amatara abuze impinja zose aho zari ziryamye akanguye ababyeyi ababaza aho impinja zigiye. Ababyeyi barabyutse bashakishije mu mashuka babuze abana babo, amaso yabo yuzuyemo amarira umuborogo ni wose barataka bati: Abana bacu bagiye hehe? Abana bacu bagiye hehe? Kandi ninde ubajyanye?
Umugabo n’umugore bamaze kurya, bakirangiza kurya baraganiriye gato nk’umuryango, nyuma barasenze bagiye kuruhura umubiri/kuryama. Mu gicuku umugabo yumvise urusaku rwinshi cyane arebye iruhande rwe abura umugore we, abyutse yiruka abaza mu baturanyi niba ntawamubonye asanze nabo baboroga kuko nabo babuze abafasha babo bari kumwe mu buriri baryamye! Mbega umubabaro, mbega gukomangana amavi!!
Mugitondo cyo kuwa gatandatu yari kubyuka asabwa (Traditional marriage), abyutse afata umurongo ngendanwa (Mobile Telephone) ahamagaye nimero y’umukunzi we (Fiancé) abuze uyitaba agize igihunga cyinshi mu mutima we, arabyutse agiye kumushaka, akigera aho aba, bamuhaye amakuru yuko babyutse bagasanga aho yararyamye ntawuhari.
Ese byagenze bite? Kubera iki ibi byose biri kuba mu buryo bw’uruhurirane?
Polisi Mpuzamahanga irahamagaranye
Bose bahisemo kujya kuri Polisi yo mu gace batuyemo gutanga ibibazo byabo, bahahuriye ari benshi. Abashinzwe umutekano bararebanye bose babura icyo bakora. Bakiriye itumanaho rya Polisi mpuzamahanga, ibabwira yuko ikibazo cyabaye rusange ko no mu bindi bihugu babuze abantu babo benshi kandi mu buryo bujya gusa. Bamwe bongeyemo yuko n’abashumba bari kuyobora imihango imwe n’imwe munsengero nabo baburiwe irengero.
Ese Byagenze bite? Babonye Icyabiteye!
Isi yose icuze umuborogo, mu nsengero abantu buzuyemo barabaza Imana n’abashumba basigaye bati: Ni iki cyabaye? Inzego z’umutekano zitandukanye ziricaye ziga ku kibazo batangiye gushakisha igisubizo. Umwe mubashinzwe umutekano azamuye ukuboko avuga ni ijwi rirenga ati: Ntakabuza Umugeni yarimbishijwe, Itorero ryazamutse. (Haleluya, Haleluya kandi nanone Haleluya).
Yeee ni koko itorero ryazamutse!
Tugana ku musozo ntakabuza ibyabaye byose yaba arababuze impinja, abageni, abagore, abagabo, abashumba, n’ibindi…… bizatera agahinda benshi ndetse habeho n’umuborogo utarigeze kubaho.
Ushobora kuba uri gusoma ino nkuru ukumva umutima wawe usa nkutuje cyane ariko ibi ni ishusho yuko kugaruka kwa Yesu kuzaba kumeze benshi bazatungurwa kuko bazabura ababo nyamara itorero rya Kristo ryogejwe mu maraso rizaba ryazamutse. Mwene data urandikiwe kugirango ube maso wihane ku gatoya no ku kanini kugirango uzarebe mu maso h’Imana (Luka 16:10).
Nuko rero uwibwira ko ahagaze yirinde atagwa (1 Abakorinto 10:12) kandi muhore mukenyeye amatabaza yanyu ahore yaka (Mariko 12:35) kuko hahirwa abagaragu shebuja azaza agasanga ari maso (Luka 12:38).
7 thoughts on “Urwandiko rwandikiwe ab’Itorero igice cya munani”
Amen.
Dukwiye guhora twiteguye
Oooooh, mbega inkuru indyoheye kandi insubijemo imbaraga.
N’uhagaze yirinde atagwa, itabaza rihore ryaka bityo ashobore kuba maso.
Uzaza ntazatinda.
Umwami Yesu abahe umugisha mwinshi.
Amena!
Urakoze cyane mwene data ushimwa Ntigirumujinya!
Exactly,
We are weak by nature , that why we need to always beg and pray by asking God to empower us with the ability to set ourselves free from sins.
Kwitegura ni byiza kandi that should be our daily duties because we now only the present which is the seconds that we arebreathing not the future.
Let build our eternal life than looking for luxury properties!!
Bikomeze bibe bityo (Amena)!
Uwiteka akomeze atubashishe kurwana intambara nziza
Amena!