Kubera ubucuti yarafitanye n’umutambyi byatumye amushyira mu nzu y’Imana (Eliyashibu).
Umwigishwa asa n’umwigisha ndetse nta waba umwigisha adafite icyo ahuriyeho n’uwamwigishije. Ndahamya ko ushobora kubona umuntu yigisha bigahita bikorohera kumenya uwamwigishije uwo ariwe cyangwa ibitabo akunda gusoma ibyo aribyo. Iyo umuntu yigishwa, igitangaje si ingano yibyo yize cyangwa azi ahubwo igifite icyo kimaze ni isooko yavomeyeho iyo ngano. Mu isezerano rya kera Imana yahisemo ubwoko bwa ab’isirayeli, muri ubwo bwoko ihitamo umuryango wa Lewi kugira ngo uzabe abatambyi cyangwa abayobozi mu by’umwuka mu bwoko bwabo, Imana niyo yabahisemo ndetse iranabatoza.
Ariko ibyo bitaraba, Eliyashibu umutambyi washyiriweho gutegeka ibyumba byo mu nzu y’Imana yacu ubwo yari yuzuye na Tobiya, yari yamutunganirije icyumba kinini, aho kera babikaga amaturo y’amafu n’icyome. “Njya I Yerusalemu menya icyaha Eliyashibu yakoze, kuko yatunganirije Tobiya icyumba mu bikari by’inzu y’Imana” (Nehemiya 13:4-5b, 7).
Muri iki gihe usanga ahantu hatandukanye nko ku mbugankoranyambaga ndetse no mu makoraniro (insengero) abizera n’abatizera bahangayikishijwe ndetse bitotombera ibikorwa byabamwe mu bayobozi b’amakoraniro yabo. Impamvu ni nyinshi zituma bitotomba, ndetse ntidukwiye guterera agati mu ryinyo ngo tugereke akaguru ku kandi twumve ko ntacyo bitwaye ahubwo dukwiye gukomeza gusengera abayobozi nkuko ibyanditswe byera bibidusaba (Abefeso 6:18-19; Abakolosayi 4:3)
Ibi nibyo byabaye ku mutambyi witwaga Eliyashibu ubwo yuzuraga n’umugabo warwanyije umurimo w’Imana witwa Tobiya, kubera ubucuti bari bafitanye byatumye amuha icyumba mu nzu y’Imana.
Ibi niko bimeze no kuri amwe mu matorero y’ubu aho usanga abantu batandukanye bahabwa inshingano mu makoraniro hatagendewe uko Imana ibishaka cyangwa kugutoranywa n’umwuka ahubwo hashingiwe ku bucuti bafitanye n’abari mu nshingano zo kwimika (Icyo n’ikibazo Imana ifitanye n’abigisha).
Ndetse iyo urebye rimwe na rimwe usanga abo bahawe inshingano barigeze kurwanya umurimo w’Imana. Erega kuba barigeze kurwanya umurimo w’Imana ntakibazo kirimo kuko na Pawulo yarawurwanyije ariko arahinduka ahubwo ikibazo ni ukwimika utarahindutse.
Icyo Imana idushakaho
Umwuka wari muri Mose niwo Imana yenzeho iwushyira mu bunganizi be kandi Mose yifuje ko nkuko Imana yabujuje umwuka wayo ari nako iteraniro ryose ry’abisirayeli ryamera (Kubara 11:24-25, 29).
Ibyabaye kuri Mose ni ishusho yuko umwuka uri mu muyobozi uba no mu bayoborwa bityo ubwiza bwabayoborwa bufitanye isano n’ubwiza bw’umuyobozi w’umwuka.
Icyo Imana idushakaho ni uko dusenga kugira ngo Imana iyobore abayobozi binyuze mumasengesho mu kwimika abakwiye gukora umurimo nkuko byanditswe ko ubwo basengaga Umwami Imana biyiriza ubusa, Umwuka Wera yarababwiye ati: “Mundobanurire Barinaba na Sawuli, bankorere umurimo mbahamagariye gukora (Ibyakozwe n’Intumwa 13:2).”
Tugana ku musozo w’inkuru yacu twibukiranye yuko Imana ntitubuza kuvugana n’abatizera ahubwo itubuza kuvuga nkabo, ndetse ntitubuza kugendana nabo ahubwo itubuza kugenda nkabo bityo rero dukwiye kuba maso kuko ubucuti bwose si bwiza kuko hari ubucuti buza nk’umutego wa Satani bugamije gutuma umurimo w’Imana uba igitutsi.
18 thoughts on “Ikibazo Imana ifitanye n’abigisha igice cya gatandatu”
Great
Muraho neza. Kuba maso ni ngombwa ku mu Kristo wese.
Uko umuyobozi ari niko n’abo ayoboye bari. Tuge dusengera abayobozi bo mu mwuka.
Amena!
God helps us to elevate real Friendships
Amena!
Bless you! Imana idushoboze
Amena!
Imana iguhe umugisha Mukozi w,Imana.
Amena!
Imana idufashe cyane
Amena!
Iyi nkuru yagera Ku bantu Bose byaba byiza,
Kuko birakwiye ko tutinjiza Tobia mu nzu y’Imana pe.
Yesu adufashe.
Amena!
Good bless you!
Amena!
Murakoze cyane rwose, Imana iduhe ubwenge bwo kumenya abo tugendana n’abo dukorana abo aribo bitume tumenya abo ducudika byukuri n’abo tutagomba gucudika byimbitse byatuma tubamenera amabanga kandi ari abanzi b’ibyiza.
Urakoze cyane Mwalimu Fidelle!
Ameeenaaa