Yamubwiyeko amaze imyaka ine yiga ibyanditswe byera, amusubiza ko amaze imyaka mirongo ine abigenderamo.
Urumuri rugendera ku muvuduko wa metero urenga miliyoni eshatu mu isegonda rimwe gusa (speed of light, 3*106m/sec). Umuntu ushobora kugendera kuri uwo muvuduko yabona isi ihagaze, uwabasha kugendera ku muvuduko urenze uyu yabasha gusubira inyuma mu mateka yahahise akamenya ibyabaye, aya ni amagambo yavuzwe n’umuhanga muby’ubugenge (Physics) witwa Aruberiti Enshiteyini (Albert Einstein) ndetse bamwe ntibatinya ku mwita umubyeyi w’ubugenge mu Isi (Global Father of Physics).
Ngendeye kubyo nize kuri Aruberiti Enshiteyini, nshobora guhamya neza rwose ko mu kinyejana cya cumi ni cyenda (19th Century) yitwaye neza mu bijyanye n’ubushakashatsi bwe kuby’urumuri, ndetse rwose navuga ko yize akanigisha neza.
Ese iyi siyansi (science) iradufasha iki muby’umwuka?
Ushobora kumva ibyo Aruberiti Enshiteyini yavuze kuby’urumuri ruri ku Isi ugakangarana rwose ku buryo mpamya ndashidikanya yuko uramutse wicaye mu ikoraniro (Salle) arimo utatinya kumukomera amashyi, ariko n’Umwami wacu Yesu yavuze ko ari umucyo w’Isi (Yohana 8:12), ndetse icyibyawe n’umucyo cyose aba ari umucyo niyo mpamvu abizereye Imana muri kristo Yesu nabo bahindutse umucyo, muri umucyo w’Isi (Yohana 5:14).
Si ibyo gusa Aruberiti Enshiteyini yavuze ko nta kintu kibaho gishobora kwirukanka cyane kuruta urumuri ndetse nicyarenza umuvuduko warwo cyabasha kureba ahahise hi Isi, ndahamya ko ibi abana b’Isi bashobora kubyemera cyangwa ntibabyemere, ariko mu mateka y’Isi hagaragaye umugabo witwa Mose wabayeho ahagana muri 1391–1271 mbere ya Yesu (BCE), uyu yagenze umuvuduko uruta uwurumuri. Mose umuyobozi w’Abisirayeli akaba n’umwanditsi w’ibitabo bitanu bya mbere muri Bibiliya (Pentateuch), yanditse igitabo cy’ivuga iby’iremwa kandi ntiyigeze aba muribyo ibihe. None yabikuye hehe ko atigeze aba muri ibyo bihe ngo yandike ibyo yabonye? Abahanga muby’iyobokamana bavuga ko yaba yarabihishuriwe n’Umwami Mana, mbihuje nibya Aruberiti Enshiteyini, nubwo yari umuhanga ariko hagaragaye umugabo wuzuye Umwuka w’Imana wagendeye kumuvuduko urenze uwurumuri maze ahishurirwa ahahise hi Isi. Aruberiti Enshiteyini yavuze nk’Umuntu ndetse ntiyadusigira isomo ry’ umwuka mubyo yavumbuye ariko Imana ibihishura ishaka kutumenyesha umugambi wayo Isi ikiremwa.
Ni uko bene data mbandikiye mbamenyesha ko siyansi (science) izakomeza gushakashaka ibizigwa mu ma shuri ndetse bikanakoreshwa mu Isi ariko Imana izakomeza kuduhishurira ibizaduha ubuzima bw’iteka mu mugambi wayo (Amena!).
Reka tuve muri Siyansi (Science)
Abize si abo muri siyansi gusa ahubwo n’amashuli y’iyobokamana rya gikirisito yatangiye cyera. Urugero: Pawulo yashinze ishuli ry’abashumba muri Efeso (2 Timoteyo 2:2, Tito 1:9). Kwiga ni ingenzi mu buzima bwa buri munsi kuko bitwungura kumenya kugirango dutange ibyuzuye, ariko nubwo ar’ingenzi kuri bamwe byabaye igikoresho cyatumye bakanga/bakandamiza abandi (abatarize) kugeza aho bumva bahabwa umwanya ndetse bagakomerwa amashyi cyane kuruta abatarize.
Ubuhamya bugufi
Umusore umwe yasohotse mu ikoraniro (urusengero) aganirira umucecuru yivovotera umwigisha wuwo munsi ko atatondetse neza inyigisho ye ndetse ibyo yigishije bitamushishikaje cyane, umukeceru amubaza impamvu, umusore amusubiza ko amaze imyaka ine yiga iyobokamana (Theology) bityo rwose ibyo yabonye atanyuzwe nabyo. Umukecuru mu gushishoza no kwitonda asubiza umusore ati: Umaze imyaka ine wiga ibyanditswe byera ariko njyewe maze mirongo ine mbigenderamo. Byavuzwe na Pasifike Karekezi kuwa 11/09/2022, ubwo yigishaga ikoraniro ry’iwacu.
Umusozo n’umuburo
Muri icyi kinyejana abigisha benshi bagiye biga iyobokamana ndetse rikaba igikoresho cyo kumva ko baruta abandi mu makoraniro yabo, kugeza aho kugira ngo bungure abandi kumenya babafashe ahubwo bafata umwanya babanenga/babanegura, kandi ndahamya ko kwiga iyobokamana nubwo ari byiza ariko kurimenyesha umutwe ntiriduhishurire kristo birica, kuko ubuzima bwa gikristo butazanwa no kumenyesha umutwe ahubwo buzanwa no kumenyesha umutima no guhuza ibyanditswe byera n’ubuzima bwa buri munsi. Bityo rero byari bikwiye yuko twicisha bugufi (1 Petero 5:6) tukagira ubwenge buva ku Mana bwemera kwigishwa (Yakobo 3:17), tukibwira ko buri wese aturuta (Abafilipi 2:1-4), tudatera waraza (Tito 2:7-8), kuko nidukora ibyo tuzaba twikizanya n’abatwumva (1 Timoteyo 4:16).
20 thoughts on “Ikibazo Imana ifitanye n’abigisha igice cya cyenda”
Well prepared. Be blessed brother.
Imana ibishimirwe!
Inkuru nziza Kandi izingatiye ubuzima
Amen,
I was very curious for this teachings.
I wish everyone should have read this especially those who attended theological school with difference passion.
We can all have a common understanding.
Numvisemo ko Umuhamagaro uruta ubushake ariko biba akarusho ubifite byombi.
God bless you.
Urakoze cyane gutanga inyungazi Samuel!
Inkuru nziza Kandi izingatiye ubuzima
Mbegaaaaaa byiza, uwamaze guhishurirwa Yumva Cyane icyo Ijambo RY’IMANA rimushakaho kuruta uko agenzura amakosa aba yakozwe mugihe cyokubwiriza.
Umuntu utarize Ijambo RY’IMANA kinyamwuga yarusha Gukiranuka umuntu waryize kinyamwuga.
Nkunze amagambo yawe ati: UWAMAZE GUHISHURIRWA YUMVA CYANE ICYO IJAMBO RY’IMANA RIMUSHAKAHO KURUTA UKO AGENZURA AMAKOSA ABA YAKOZWE MUGIHE CYOKUBWIRIZA
Kristo ni we mucyo uwakiriye uwo mucyo abona kdi amenya ibirimo kure ku muvuduko w’ urumuri
Amena!
Ooooh!!! Nkunze igisubizo uyu mukecuru yahaye uyu musore.
Nibyo kwiga kuko bidufasha gusobanukirwa no gutanga ibyuzuye kubo tubyigisha,
Ariko byakarusho dukwiriye kugira ihishurirwa ry’ibyo twize bigahindura n’ubuzima bwacu.
Be blessed brother Yves
Amena urakoze cyane President Kumbuka!
Amen
Be blessed more
Nukuri Birakwiye ko twemerera mwuka wera w’Imana akadukoreramo nibwo ibyo twumva , tuvuga bizaduha ubuzima.
Amena!
Thanks for this, at list today I learned something new 👍 on Moses
“Aruberiti Enshiteyini yavuze nk’Umuntu ndetse ntiyadusigira isomo ry’ umwuka mubyo yavumbuye ariko Imana ibihishura ishaka kutumenyesha umugambi wayo Isi ikiremwa.”
Amena!
Urakoze cyane Vainqueur!
Imana iguhe umugisha Yves harimo isomo rikomeye cyane nkunze cyane uburyo umukecuru yasubije uwo musore kandi nanone utumye nongera gukunda pantateuch book
Imana ishimwe cyane!
Murakoze cyane kubw’iyi nyigisho.
Again, the Science is still proving the Scriptures right and true.
Hanyuma, Ese abaye atari ikibazo cyo gutondekanya inyigisho cg ntikibe n’ikibazo cyo kuyitanga (delivery), ahubwo akaba ari ikibazo cy’inyigisho y’ikinyoma kandi bigaragazwa n’Ibyanditswe byera ko koko ari iy’ikinyoma, uwo musore yari kuba ari mu ikosa? Ese abaye atari uwo musore akaba wowe kandi ubona ko ibyavuzwe (ibyigishijwe) ari ibinyoma bishobora kuyobya abantu, wabigenza ute?
Uraho neza Irakoze! Wakoze gutanga igitekerezo cyawe!
1) Hagendewe ku kibazo wabajije, uwo musore ntago yaba ari mu ikosa ariko uburyo yaba yarakoresheje bwubahirije ibyanditswe byera muruhande rumwe, umurimo yaba ari gukora ni mwiza ariko yaba afite amakosa akurikira I) Kumuteza ab’Itorero mbere yo kumugeraho ku giti cye! Icyo nakora: Bibiliya idusaba kubanza kwegera umuntu ku giti cye mbere yo kumuteza ab’Itorero bityo byaba byiza akoze gutyo II) Wasanga uwo muntu yigisha ibinyoma kubera kutamenya ibyanditswe byera cyangwa kutabisobanukirwa!
Bityo ni ingenzi kumwegera, kandi impuguro zigatangwa hagendewe ku kibazo gihari
Wakoze gufata umwanya wawe ukandika ubu bwunganizi mu cyibazo!