Urwandiko rwandikiwe ab’Itorero igice cya mbere

Urwandiko rwandikiwe ab’Itorero igice cya mbere: Nyuma yo gupfa ibyo wakoze n’ingeso zawe zizavugwa.

Intangiriro

Umunsi umwe narindi mu masengesho, maze Umwuka anyungura kumenya ko uwizera abaho ubuzima bw’ubumana mu bice bibiri aribwo ubuzima bwubaha Imana ndetse n’ubuzima bwubahisha Imana.

Ubuzima bw’ubaha Imana burangwa no gukora icyo Imana ishaka (Kubaha Imana) naho ubuzima bwubahisha Imana burangwa no gukora icyo Imana ishaka mu bandi (Kubaha Imana mu bantu). Muri iki cyinyejana usanga abizera benshi dushishikarira kubaho ubuzima bushaka kubaha Imana ariko budashishikarira kuyubahisha mu bantu.

Ese koko wakubaha Imana ariko ntuyubahishe mu bantu? Umunsi umwe twari mu materaniro aho nigaga mu mwaka gatanu w’amashuri y’isumbuye, umwigisha yigishije avuga ko iyo umuntu ibyo avuga atari byo akora aba ameze nk’umuntu ugendera ku kuguru kumwe kandi kugwa kwe kuba koroshye! Dukurikije iyo shusho y’umuntu ugendera ku kuguru kumwe ni uko icyo akeneye kugirango agere aho ajya, ni uko akenera ukundi kuguru! Bityo kubaha Imana ni ukuguru kumwe kubahisha Imana bikaba ukundi kuguru. Mu bwami bw’ubushake bw’umuntu byashoboka ko ubaho wiyitirira kubaha Imana ariko ubuzima ubaho bubihakana ariko mu bwami bwo gushaka kw’Imana ntibishoboka ko wabaho ubuzima bw’ubumana ngo ntibugaragarire abandi, ubwo buzima nizo ngeso nziza. Ingeso ni ukugira igikorwa runaka umuco. Iyo twizeye Yesu Kirisito, umwuka wera aba muri twe, tukarerwa nawe, tukigishwa ingeso nziza, imwe mu mbuto z’Umwuka wera (Abalatiya5:22b).

Nyuma yibyo wakoze n’ingeso zawe zizavugwa.

“Ariko indi mirimo ya Yotamun’intambara ze zose n’ingeso ze, byanditswe mu gitabo cy’Abami b’Abisirayeli nab’Ababayuda. Nuko Yotamu aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba mu mudugudu wa Dawidi, maze umuhungu we Ahazi yima ingoma ye “(2 Ngoma 27:7, 9).

Umwami yatoranywaga n’Uwiteka cyangwa akimikwa biturutse k’umuryango aturukamo (Monarchy), kandi yimikirwaga gukora imirimo myinshi itandukanye.

Tugarutse ku mwami Yotamu, Bibiliya imutangira ubuhamya yuko yari Umwami wakoraga ibishimwa n’Uwiteka ariko mu iherezo rye bavuga ko imirimo yakoze haraho yanditswe ndetse n’ingeso ze zaranditswe. Nubwo umwanditsi atatubwiye ingeso izo arizo, ariko ab’itorero dukwiye kuzirikana yuko, nyuma y’imirimo dukora mu Isi, ingeso zacu nziza cyangwa mbi haraho zizandikwa, mu mpapuro cyangwa kumitima y’Abantu. Ese ni izihe ngeso urikwandikisha zizasigara zivugwa? (Fata akanya ubitekerezeho).

Nkuko byari byarahanuwe n’umuhanuzi Pawulo yuko mu minsi y’imperuka hazaza ibihe birushya kuko abantu bazaba bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako (2 Timoteyo3:5A). “Igihe kizaza ubwo Abashumba bazibwira yuko bari kugaburira Intama nyamara udututi mu makoraniro yabo tuzaba twuzuye Ihene mw’ishusho y’Intama,” byavuzwe na Karoli Sipagiyoni (Charles Spurgeon). Uyu mwigisha mwiza wabayeho kuva 1834-1892 aramutse ageze muri iki kinyejana cya makumyabiri na rimwe yakibonera neza ibyo yahanuraga ko byasohoye rwose. Bityo wirinde yuko haricyo wakorera kwishushanya mu makoraniro kuko ari ingeso zizavugwa kandi zikandikwa.

Pawulo, Esiteri, Yobu, ndetse na Yesu basize bandikishije ingeso nziza, ariko, harinabandikishije ingeso mbi nka Kayini, Aburahamu (nubwo yari inshuti y’Imana yarabeshye), Dawidi (yasize yandikishije ingeso y’ubusambanyi kandi yarakoze neza mu bami babayeho muri Isirayeli).

Bityo Mwenedata wandikiwe ururwandiko kugirango ujye ugendana ingeso nziza nk’ugendera mu mucyo (Abaroma13:13), kandi uzirikane ko imbuto z’umucyo ari ingeso nziza zose no gukiranuka n’ukuri (Abefeso5:9). Nuko rero zirikana yuko Ingeso imwe ishobora gutuma imirimo yose myiza wakoze itabera isomo n’umugisha kubandi.

Tugana ku musozo w’inkuru, “Ibisigaye bene Data, iby’ukuri byose, ibyo kūbahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby’igikundiro byose n’ibishimwa byose, nihaba hariho ingeso nziza kandi hakabaho ishimwe abe ari byo mwibwira.” (Abafilipi4:8) Mana utwigishe kubara iminsi yacu, uburyo butuma dutunga imitima y’ubwenge (Zabuli 90:12).

2 thoughts on “Urwandiko rwandikiwe ab’Itorero igice cya mbere

  1. 🙏🙏🙏so God teach us to number our days that we may get heart of wisdom, 🙏🙏🙏🙏
    Biradukwiriyeko twubaha IMANA ariko tukayubahisha no mubatayizi nabandi bose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *