Hari byinshi namugaya nk’umuntu ariko nubu ndacyatangarira imbaraga z’umuhamagaro; yemeye kuva mu biro by’umukuru w’igihugu (I bwami) ajya kuba umushumba w’intama za sebukwe (Musa)!
Musa cyangwa Mose! Ku bakunda gusoma ibyanditswe byera ucyumva iryo izina Musa/Mose, ndahamya ko igice cy’ubwonko bwawe cya Hipokampasi (Hippocampus) gihise kivubura umusemburo nka Pureginenorone (Pregnenolone) mu buryo bw’imikorere y’ubwonko byashoboka ko mu bitekerezo byawe hahise hazamo Egiputa, Inkoni ihinduka inzoka, Inyanja itukura, ndetse n’ibindi bice by’ingenzi Musa yanyuzemo.
Ni gake cyane uzasanga abantu bafite cyangwa bari kwiga amashuri yikirenga (Advanced degrees) muri gahunda bapanga z’igihe kizaza bashyiramo ko bazakorera Imana mu buryo bwo kuyiyegurira burundu (Full-time ministers), ahubwo usanga bapanga ko nibarangagiza kwiga bazakorera Imana mu buryo butaziguye aho bavuga ko bazatanga kumitungo yabo n’ibindi. Ese nawe ni uko ujya ubitekereza? Ese ujya utekereza ko byahinduka? Bihindutse wabyitwaramo ute? Reka mbe ncumbitse amakuru y’imisemburo ndetse n’ay’ amashuri twize ahubwo tugaruke ku nkuru ya Mose nicyo Imana ishaka kutwigisha.
Amashuri Musa/Mose yize
Mose yigishwa ubwenge bwose bw’Abanyegiputa, agira imbaraga mu magambo ye no mu byo akora. “Ariko amaze imyaka mirongo ine avutse, yigira inama mu mutima we kugenderera bene wabo, ari bo bana ba Isirayeli (Ibyakozwe n’Intumwa 7:22-23).
Reka mvugeho gato ku mashuri ya Mose, nifashishije urubuga rwa bibletools. Muby’ukuri ntabwo twahita tumenya ibyerekeye ubuzima bwa Mose bw’umwihariko ku mashuri ye ariko dukurikije ibyanditswe mu mateka (Histories written) ndetse n’ibyataburuwe mu matongo (Archeological facts) tubonako muri kiriya gihe Egiputa yari igihugu kigezweho navuga ko yari nka amerika cyangwa uburayi by’ubu.
Dukurikije Bibiliya tubona ko Mose yabaye/yarerewe I bwami imyaka igera kuri mirongo ine bityo nk’umwana wabaga I bwami ni ikimenyetso cy’uko yarafite uburenganzira ku bintu bitandukanye harimo no kuba ya kwiga amashuri yose ashaka kuko yahabwaga icyubahiro gihabwa ab’I bwami.
Ibyanditswe byera biduhishuriye ko Mose yigishijwe ubwenge bwose bw’abanyegiputa ndetse yajyaga asura bene wabo. Bimwe abanyegiputa bari bacyizeho mu bumenyi harimo iby’inyenyeri (Astronomy), ubutabire (Chemistry), ubugeni (Arts), imibare (Mathematics), muzika (Music) ndetse n’abanyamateka ba kera bavuga ko yabaye umusirikare ukomeye wo ku rwego rwaba ofisiye. Ndetse nkuko yajyaga gusura ab’iwabo birumvikana ko yigaga n’amateka n’umuco wabo (Literature). Byashoboka ko ibyo byose mvuze haruguru yari abifitemo ubumenyi.
Hari byinshi mugaya nk’umuntu
Ntekereza ko nubwo bamwe tudashobora kubyerura ariko hari abakozi b’Imana bamwe tugaya kuko bavuye mu mirimo yabahaga inyungu nyinshi z’amafaranga kubw’amashuri bize. Ese nawe hari uwo wibutse wagaye cyangwa ukigaye? Mose ni umwe muri abo. Abo bantu akenshi dukunze kubita ko:
- Bayobye: Mose ni umuyobe kuko yivukije icyubahiro akajya gukorera Imana
- Bafite ikibazo cy’imitekerereze (mu mutwe): Ni ibi byabaye kuri Mukristo (soma agatabo k’umugenzi igice cya mbere) aho bamwise umusazi kuko yarafite ishyaka ryo kuva mu mudugudu rimbukiro.
- Barabaroze: Mose yavuye mu kazi k’I bwami ajya kuba umushumba w’intama za sebukwe.
- Ndetse nandi mazina menshi
Ni byinshi tugaya abantu bavuye mu buzima bw’icyubahiro cy’Isi bakajya mu murimo w’Imana tubyeruye cyangwa tutabyeruye.
Natangajwe n’imbaraga z’umuhamagaro
Mu minsi ishize nafashe umwanya wo gutekereza ku nshoza (Definition) y’umuhamagaro ndetse no kumvira Imana, mu bitekerezo byinshi nagize nasanze navuga ko inshoza yabyo ari: ukureka icyubahiro cyo mu biro by’uyoboye igihugu ukajya kuba umushumba w’intama za Sobukwe. Icyo gihe Mose yaragiraga umukumbi wa Yetiro sebukwe, umutambyi w’i Midiyani (Kuva 3:1). Muri macye umuhamagaro ni ukuva I bwami ukajya mubihuru kuragira intama.
Amasomo
Ese wowe wakwemera kuva muri icyo cyubahiro ukajya kuba umushumba w’intama za Sobukwe cyangwa z’uzaba Sobukwe? Imana ihamagara mu buryo butandukanye kandi bitewe n’icyiciro iguhamagariye kuzakoreramo igutoza kuri urwo rwego. Hari mwene Data numvise wigeze gutanga ubuhamya bw’uko Imana yamutumye ku banyeshuri ariko kugirango abagereho ikamuhesha buruse (scholarship) yo kujya kwiga.
Si byiza guca imanza zibyo tubona ahubwo nibyiza gusenga dusaba Imana guhishurirwa umugambi mugari w’ibitubaho kuko ibyo tunyuramo ubungubu nk’abizera bifite igisobanuro kinini ku buzima bw’ahazaza bw’ibyo Imana izadukoresha. Bityo uva mu cyubahiro cy’Isi agakorera Imana ntakwiye gucirwa imanza.
Kumvira Imana kwa Mose kwatumye Abisirayeri bava mu buretwa. Bityo kwigomeka ku Mana bizaguha icyubahiro ushaka ariko kumvira Imana bizagukiza bikize n’abandi benshi kandi ingorarano yabyo iraruta ibyo wabona ugumye mucyubahiro cyawe.
Umusozo
Hari umushumba wigeze kumbwira ko buri muntu wese uyoba aba abona inzira, ndahamya yuko Imana ihamagara abanyacyubahiro ariko mbere yo kuva aho uri uzabanze ugenzure niba ari Imana iguhamagaye binyuze muri ino nama: Ntimukazimye Umwuka w’Imana kandi ntimugahinyure ibihanurwa, ahubwo mugerageze byose mugundire ibyiza (1 Abatesalonike 5:19-21).
Imana n’ibishima tuzavuga ku bantu batatu batandukanye mu kugenzura ubuhanuzi!