Urwandiko rwandikiwe ab’Itorero igice cya cumi na kane B

Amasengesho ya Yesu atarigeze asubwizwa, Ubusobanuro bwo kwirema inteko kwa magufwa.

Turi munzu icapa ibitabo yitwa Betani Pabu (Bethany House Pub). Turi kuwa 1 Mutarama 2003, uwitwa Evanse Mayike (Evans Mike) asohoye igitabo cyama pagi 174 cyitwa amasengesho ya Yesu atarigeze asubizwa (Unanswered prayers of Jesus Christ).

Ucyumva umutwe wicyo gitabo (Unanswered prayers of Jesus Christ) byashoboka ko uhise ugira amatsiko menshi y’ibyanditsemo, reka tube duteye umugongo ayo marangamutima y’imaramatsiko ahubwo dutumbire gusoma cyangwa kumva icyo Imana idushakaho.

Evanse Mayike (Evans Mike) mu gitabo yagarutse ku magambo ya Yesu aho yavuze ngo: “Sinsabira aba bonyine, ahubwo ndasabira n’abazanyizezwa n’ijambo ryabo, ngo babe umwe nk’uko natwe turi umwe (Yohana 17:20; 22B).

Umwanditsi Evanse yavuze ko amwe mu masengesho ya Yesu atarasubijwe harimo niryo muri Yohana 17 aho yanditse agira ati: Aho kuba umwe nkuko Yesu yasenze ahubwo abantu bararushaho kwirema ibice kandi ari abizera.

Reka tube ducumbitse ibya Evanse Mayike (Evans Mike)

Nkuko twabibonye mu gice cya mbere cy’inkuru twasobanukiwe Ezekiyeli 37 ndetse n’ubwoko butatu bw’amagufwa. Uyu munsi turagaruka kubusobanuro bwo kwirema inteko kwa magufwa ndetse tunabihuze n’igitabo cya Evanse Mayike

Ubusobanuro bwo kwirema inteko kwa magufwa

Kugirango tuze kunguka kumenya ubushake bw’Imana muri iri jambo ndaza gukoresha ama verisiyo atandukanye y’ibyanditswe byera.

  • Bibiliya yera

Nuko mpanura uko yantegetse maze umwuka uyinjiramo. Nuko ibaho ihagarara ku maguru yayo, yiremamo inteko nyinshi cyane (Ezekiyeli 37:10).

  • Bibiliya ijambo ry’Imana

Nuko ndahanura nk'uko yantegetse, umwuka winjira muri iyo mirambo isubirana ubuzima maze irahaguruka, yiremamo imitwe y'ingabo nyinshi (Ezekeyeli 37:10)

  • Bibiliya Ampurifayidi (Amplified Bible)

So I prophesied as He commanded me, and the breath came into them, and they came to life and stood up on their feet, an exceedingly great army (Ezekiel 37:10)

Tugendeye kuri Bibiliya Ampurifayidi (Amplified Bible) ndetse na Bibiliya ijambo ry’Imana bivuga ko inteko amagufwa yiremyemo ari “Ingabo nyinshi cyangwa Abasirikare benshi.” Ntakabuza ibi birasobanura ko amagufwa yamaze kujyamo umwuka cyangwa afite ubuzima bukomoka mu kwizera aba akwiriye kuba ingabo cyangwa abasirikare bari hamwe kandi bafite intego zimwe.

Nagirango twibukiranye yuko ingabo cyangwa abasirikare bibihugu runaka baba bafite intego imwe yo gushaka no kurinda umutekano w’igihugu, ninako abizera nabo bafite ubuzima bakwiye kuba bafite ubwo bumwe.

Ikibazo Imana ifitanye n’Abizera (Itorero)

Nkuko Evanse yabyanditse, amasengesho Yesu yasenze ngo abizera babe umwe ntabwo arasubwizwa neza ni koko iyo urebye abizera usanga ari abasirikare bambaye impuzakano (Uniform) imwe ariko imitima itandukanye (Intego), usanga baririmba amajwi amwe ariko imitima itandukanye. Yewe mvuze ko ari ingabo ziri kwirwanya ubwazo sinaba nkabije, aho usanga abizera barwana ishyaka ryagace cyangwa itorero (local church) runaka kuruta kurwana irya Kristo. Yewe Yeremiya nawe yarabivuze; Ururimi rwabo ni nk’umwambi wicana, ruvuga iby’uburiganya. Umuntu wese avugana amahoro na mugenzi we ku rurimi, ariko mu mutima we amuciriye igico (Yeremiya 9:7).

Umusozo

Evanse yavuze ko abakirisitu bagomba kumenya icyo bakwiriye kuba cyo mu kuba igisubizo cyibyo Yesu yasengeye. Mugire umwete wo kubana n’abantu bose amahoro n’uwo kwezwa, kuko utejejwe atazareba Umwami Imana (Abaheburayo 12:14), ntimukagire icyo mukorera kwirema ibice (Abafilipi 2:3A), kandi mugire umwete wo gukomeresha ubumwe bw’Umwuka umurunga w’amahoro (Abefeso 4:3).

7 thoughts on “Urwandiko rwandikiwe ab’Itorero igice cya cumi na kane B

  1. Urakoze cyane Yves Imana iguhe umugisha.
    Kuki itorero rya kristo ( abizera) batagira umutima nkuwari muri Yesu?

    Imana itwigishe kubara iminsi yo kubaho kugirango dutunge imitima ( imitekerereze) y’ubwenge( yubaha/ yubahisha Imana )

    1. Itangiriro ryo gutsindwa ni ugicikamo ibice.
      Ikindi natwe abanyetorero tumenye ibyo dukwiriye gusengera; tubona Pawulo abwira itorero ngo mbasabira ku Mana uko nsenze ngo muhishurwe Yesu Kristo mwizeye. Natwe niko bikwiye kumera mu gusenga kwacu, kuko benshi ntituzi ibyo Umwami ashaka mu bizeye ( ntabwo turi abigishwa beza; turi abanyeshuri, na bo ubwabo batari beza).

  2. Muhabwe umugisha. Biriho rwose ibi birisobanuye kuko biriho cyne, gusa Imana irengere abantu bayo

  3. Nibyo rwose. Iyo urebye usanga dukora umurimo w’Imana tumeze nk’ingabo zitatanye.

    Dusabe Imana itahe imitima yacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *