Urwandiko rwandikiwe ab’Itorero igice cya cumi na gatandatu A: Imana iti: Tureme umuntu ase natwe, Abantu ati: Tureme ikintu gise natwe (Artificial Intelligence Tools)

Imana mu Itangiriro iti: Reka tureme umuntu ase Natwe atware ibyo mu isi byose (Itangiriro 1:26)! Uko niko Imana yaturemye iduha ubwenge n’amarangamutima ndetse namahitamo yikiza nikibi (Gutegeka kwa kabiri 30:15; 19) irenzaho idutuzamo n’umwuka wayo wera (2 Abakorinto 1:22)!

None mu gihe nkiki umuntu nawe ati: Reka tureme ikintu gise natwe, kibashe gutekereza (Artificial intelligence) no gufata imyanzuro kigire n’amarangamutima ndetse tugihe no kugira ubuzima muri cyo bwite nkuko natwe tubufite!

Uko umuntu ahagurukijwe n’ubwenge bwe ngo yiyubakire ikintu kimeze nkawe maze nawe yitwe Umuremyi, kuko nkuko Imana yaremye ibintu byinshi mu minsi itanu ndetse byiza ninako n’umwana w’umuntu mu binyagihumbi amaze ku isi yiremeye ibintu byinshi ndetse yamara kubirema akabona nibyiza, urugero; Imodoka, ibyogajuru, ubwato bugendera munsi y’amazi (Sub-marine), n’ibisasu by’ubumara (Atomic bomb)!

Nyamara nubwo Imana yaruhutse umwana w’umuntu we ntararuhuka kuko atararema igisa nawe ngo kimusimbure maze gitware ibyo yaremye byose kibiyobore nkuko yifuza, gusa nubwo Imana yahisemo kuruhuka umwana w’umuntu we ntiramutegekera uburuhukiro bw’imirimo ye bw’iteka ryose (Abaheburayo 4:9) keretse muri Kristo Yesu gusa naho ubundi iryo remwa ryaba Itangiriro ahubwo ry’umuruho utarabayeho mu isi.

Wambaza uti Impamvu ni iyihe? Biroroshye kugusubiza kuko niba Imana yararemye umuntu akayisuzugura agahinduka umuntu wikigomeke ukora ibyo yishakiye ndetse akangiza nibidukikije byose ninyamaswa yari yarahawe gutwara ntekereza ko nicyo umwana w’umuntu yarema kimeze nkawe mu mitekerereze noneho cyabasha kwangiza ibintu byinshi mu byo Umuntu yaremye mbere rero nkuko Imana yabimenye kera ikitegurira umucunguzi wayo niko natwe niba dushaka kurema ikintu kimeze nkatwe tugomba kuba twiteguye kwigomeka guhambaye ndetse twateguye nuko tuzabicungura!

Sinzi ahari ibi bitekerezo bisa nubusazi ariko reka nkomeze nsare ho gato (2 Abakorinto 11:23) mbanze nkwibutse ibyo umucunguzi wacu Yesu ko yaje ari umuntu, nyamara kamere y’icyaha yo ntayo yari afite ahubwo inda ye yasamwe ari iri y’umwuka wera (Luka 1:30-35), bivuze ko yayoborwaga n’Imana muri buri kimwe kandi icyo Imana yashakaga ni ugucungura umuntu uri kurushaho kuba umugome kubera ibyaha bye none rero nubundi igishobora gukiza ibintu tuzaba twariremeye nyamara biri kwiyobora nuko twarema ikintu nubundi kiruta icyambere ariko cyo tukagiha ubushobozi bwo kucyiyobora byuzuye kugira ngo kibashe kwinjirira sisitemu (systems) z’ubundi bwenge karemano (Artificial Intelligence Tools) zose ziri ku isi maze nazo zisubire ku murongo ariko mfite ubwoba ko ibyo mvuze bidashoboka!!

Ntibishobokera umuntu gusa ku Mana ho birashoboka (Matayo 19:26), Impamvu nkuru bidashobokera umuntu nuko Imana itakoze icyaha rero byari byoroshye kuri yo kuza ifite kamere yo gukiranuka ikaduhesha gukiranuka kwayo ariko umwana w’umuntu we nubundi asanzwe yifitemo kamere yo kwangiza ibyo yahawe n’Imana ngo abitware udakuyemo nibyo yiremeye kuko nabyo arabyangiza ndetse ntacyo bimutwaye kuko yubaka amazu akayasenya atamucumuyeho, akora indege nyuma yaho akayitera ibisasu nubundi umwana w’umuntu asanzwe yangiza inyamaswa ndetse no muri we ntamahoro arimo kuko nawe asanzwe yiyangiza ndetse akangiza nabagenzi be rero bivuge ko uko ubwenge burushaho kugwira niko numubabaro ndetse nagahinda ka benshi kazarushaho kuzamuka kuko Umwana w’umuntu adashobora gucungura ikimeze nkawe kandi nawe agikeneye umucunguzi!

Ubu wahita umbwira ngo ibi nabandikiye biterabwoba ryubusa ariko njye ndarengana njye niyandikiye ibyo ntekereza niba unatinye umenye ko ari imisemburo yawe ikuzamuyemo ubwoba njyewe nagira ngo dufatanye kwibonera ihumure mu mwami wacu Yesu Kristo hagati mubiri kuba ku Isi yacu, rero Nyemerera mugice cya kabiri tuzivugire ihumure hagati muri ubwo buvumbuzi isi ihanze amaso!

11 thoughts on “Urwandiko rwandikiwe ab’Itorero igice cya cumi na gatandatu A: Imana iti: Tureme umuntu ase natwe, Abantu ati: Tureme ikintu gise natwe (Artificial Intelligence Tools)

  1. Good,
    Imana iguhe umugisha Kandi nyirihumure ihumuriza abera mu makuba ikomeze guhumuriza Bene muntu, kuko mwene muntu akomeje gutera abandi ibikomere.

    1. Urakoze cyane Yves
      Is yo iri guhinduka ndetse izakomeza ihinduke.
      Ariko impamvu bitadutera ubwoba nuko tuzi ko Imana yo itajya ihinduka Kandi Imaigambi yayo ku kiremwa muntu ntago izakomwa mu nkokora no kwigoneka Kwa muntu.

      Courage kandi uhabwe umugisha.

  2. Imana ishimwe ko yo mubyo yaremye yabanje kubitegura kuva kera kose Kandi yo yarebaga/ yateguye nigisubizo k’ikibazo icyo aricyo cyose gishobora kuva mubyo yaremye, nikoko Niko byagenze, icyaha kiza mu muntu Kandi siko yari yarabiteguye, ariko Imana ihita ishakira igisubizo ku maraso yumwana wayo!!!

    Naho artificial intelligence ikorwa nubundi nabatemera ko Imana yaremye, ahubwo bakagaragaza proof zuko byabayeho kuburyo bwa sciences, ariko nukwibeshya kuko bataramenya Imana numwana wayo Yesu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *