Urwandiko rwandikiwe ab’Itorero igice cya cumi na rimwe: hari igihe bazaguhamagara kuri terefoni njyendanwa, bakwandikire ubutumwa bugufi kuri watsapu na fesibuku ariko ntuzabasha kubisubiza, icyo gihe uzariza benshi babishyire ku mbuga nkoranya mbaga.

Nkuko gusezera ari ikiraro kiri hagati yo guhura no gutandukana, ni nako ubuzima ari ikiraro gihuza kuvuka no gupfa. Uyu munsi ntabwo mvuga ku kiraro (bridge) gihuza ibyavuzwe haruguru ahubwo ndagaruka ku musozo w’umuntu. Ino nkuru iraza kudufasha kwitekerezaho (self-awareness and introspection) ndetse no kwita kuho tujya hashingiye kuho turi ubu ngubu.

Hari ku italiki ya kabiri z’ukwezi kwa mbere umwana w’umuhungu avuka, bamwita Dani (Uwiteka ni umucamanza wanjye). Dani yavukiye mu buzima bwiza, iwabo bamurihirira amashuri abanza, ndetse n’ayisumbuye. Dani yizeraga Imana, akanayubaha abikomoye ku babyeyi be, si iby’ubu gusa kuko na Timoteyo yizeye Imana biturutse ku mbuto zo kwizera yabonaga kuri nyina witwaga Unike ndetse na nyirakuru witwaga Loyisi (2 Timoteyo 1:5) iri ni isomo rikomeye ryuko ababyeyi bizera bakwiye gutoza urubyaro rwabo ibyo kwizera kugeza igihe bahindukiriye umucyo bagakira (Imigani 22:6). Dani asoje ayisumbuye yageze muri kaminuza mu cyiciro cya kabiri.

Ageze muri kaminuza yacogoye kubyo kwizera, atangira gukora ibyangwa n’amaso y’Imana, arasayisha ndetse abari bamuzi benshi b’abizera bakarira cyane kubwe ariko we akumva ntacyo bitwaye. Dani ntiyigeze asubira inyuma mu masomo ahubwo yakomeje kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu ishami rimwe yizemo mu cyiciro cya kabiri. Iri ni isomo rikomeye ko umuntu wese uvuye ku Mana atariko abura ubwenge cyangwa ngo ibyo yarafite abihombe, hari ababigumana nyamara nubwo atabihomba si ikimenyetso cy’uko Imana ikimwishimira, icyakora yishimira yuko yahindukira agakizwa (2 Petero 3:9).

Dani arangije kwiga yabonye imirimo myiza mu kigo mpuzamahanga, abona amafaranga ahagije agura imodoka zihenze, ndetse akajya asohokana n’inshuti ze akanezeza umubiri we kuburyo yifuza kuko yarafite uburyo (amafaranga). Nyamara ababyeyi be ntibacogoye gusenga ngo Imana imumurikishirize umucyo wayo imukure mu nzasaya za satani (Zaburi 29:17). Ijoro rimwe Dani avuye mu kabari yakoze impanuka ajya mu bitaro, abamutabaye bwa mbere ni ababyeyi be, icyo bakoze ni ukumwatuza ibyaha kuko babonaga ari mu igenda. Dani yaratuye akimara kwatura yasinziriye ubutumva (coma) mu gihe kingana n’iminsi itatu.

Nyuma yaje kuva mu isinzira ubutumva (coma), abwira ababyeyi be ko hari iyerekwa yagize kandi asaba ko bamuha terefoni ngendanwa akandikira abantu kumbuga nkoranyambaga yakoreshaga iryo yerekwa. Yanditse agira ati:

  • Nahishuriwe ko ikuzimu umuriro waho utazima ndetse n’urunyo rushya ariko ntirupfe (Mariko 9:44)
  • Nahishuriwe ko mu ijuru abazajyayo batazibuka yuko bababaye (Ibyahishuwe 21:4), kandi ko abazajya mu muriro utazima batazibuka yuko binejeje (Zekariya 12:11)
  • Kandi ko uzakomeza gukiranuka niyo yaba umwe ariwe uzakizwa ati: nkuko itatinye kurimbura amagana kubwa Nowa igakiza munani ni nako itazatinya kurokora bake bayumviye (Itangiriro 7)

Abantu bamuzi bakibona ubwo butumwa bishimiye kumubona yandika, ntibita ku butumwa yabahaye baranezerwa cyane. Nyamara nyuma yaho gato byakurikiwe n’ubutumwa bwahise bwandikwa ko yamaze kuruhukira mu mahoro (amahoro aruhukirwamo n’abaruhutse ibyaha gusa).

Benshi banze kubyemera, batangira guhamagara terefoni ye ngendanwa ngo bumve niba aribyo koko yapfuye ariko ntiyabashije kuyitaba kuko yari yapfuye. Watsapu na fesibuku bye byakiriye ubutumwa bwinshi bumubaza niba yapfuye ariko ntiyabashije gusoma kuko yari yaruhutse. Benshi bamushyize ku mbuga nkoranyambaga berekana akababaro kabo ariko nabyo ntiyabimenye.

Isomo n’umusozo

Wowe usoma ino nkuru byashoboka ko uri mu buzima butizera, cyangwa ukaba waravuye mu byizerwa. Imana irifuza yuko wahindukirira umucyo ugakiza ubugingo bwawe (Yohana 3:16-17). Ndahamya ko njyewe nawe tuzaruhuka, ndetse tuzakira ubutumwa bwinshi ku itumanaho ryacu buruta ubwo twaba twarakiriye mu buzima, bazajya ku mbuga nkoranyambaga bandikeho bati: Urabeho cyangwa ruhukira mu mahoro. Ariko ntuzabasha gusubiza (Ese ibyo ujya ubitekerezaho?).

Ikibazo cyo kwiyerekezaho:Ese nuvamo umwuka uzajya he? Twibukiranye ko abizeye bagakomeza kwizera kugeza imperuka aribo bazakira (Abaheburayo 11:34-36; Ibyahishuwe 2:26).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *