Horiwudu (Hollywood). Uruganda rukora firimi rwamenyekanye cyane ku isi kubera gukora firimi zarebwe cyane. Uru ruganda rwashizwe mu mwaka wa 1887 n'umugabo witwa Harvey Wilcox, nubwo bamwe bavuga ko rwaba rwashinzwe muwa 1853 ariko ino nkuru ntigamije kujya impaka ku myaka. Abanditsi n’abayobozi b’amafirimi (Writers and Directors) bakunze gufata umwanya wabo munini bakora kandi bahanga udushya kugirango bakurure rubanda rwinshi mu kureba ayo mashusho akoranye ubuhanga buhanitse. Mu byo bakora harimo no kureba mu nkuru zitangaje kandi zishishikaje z’ibyabayeho kera nabyo bakabikinamo firimi hagamijwe kubika amateka cyangwa kwinjiza ifaranga ryinshi dore ko benshi byabakijije bakaba abagwizatunga.
Ubuhamya bwanjye na sinema
Mu myaka ishize ntarizera Umwami Yesu, nakundaga gufata umwanya munini ndeba firimi zitandukanye hafi kubatwa nazo ndetse maze no kwizera nakomeje kujya nzireba. Ikibabaje si uko narebaga firimi ahubwo ikibabaje ni uko zambataga, n’umwanya ugenewe Imana nkawugenera firimi. Urugero: Hari aho nateguraga ibihe byo gusenga (amasaha 24), ngasenga nk'iminota 20, ngafata umwanya nagasomyemo ijambo ry’Imana nkarebamo firimi. Icyo gihe nubwo nabaga nasenze wasangaga amasengesho yanjye nyasoje niyicishije inzara ariko nta busabane nagiranye n’Imana (Ese nawe byaba bikubaho?) Nubwo ndikuvuga cyane ku ruganda rukora firimi, singamije kwamamaza izo nganda cyangwa gushishikariza abantu kujya kureba izakozwe nabo. Yewe sinshatse kuvuga ko kureba firimi ari icyaha ariko nubwo byose tubyemerewe siko byose bitugirira umumaro (1 Abakorinto 11:18).
Horiwudu ikinnyemo firimi yaba muziteye ubwoba kandi zarebwa cyane
Amwe mu mafirimi narebye akantera ubwoba harimo iyitwa Anakonda (Anaconda) na Rongotani (Wrong turn). Ariko zimwe sinabashije kuzirangiza bitewe n’ukuntu imivubura y'imisemburo y'ubwoba (Anxiety hormones) yakoraga cyane. Ese uramutse uhawe firimi wafungura ukabona amagufwa yumagaye, hashira akanya, ukabona igufwa riri kugenda nkuko umuntu agenda ukabona rihuye n’irindi, hashira akanya ukabona ya magufwa ajeho umubiri, imitsi, n’amaraso waba utaratekereza neza kubiri kuba; ukumva umuyaga urahushye ya magufwa ukabona abaye abantu bazima! Wakumva umeze ute? (Byashoboka ko wumva ugize ubwoba ibyo bitaraba).
Ese ino nkuru ya Horiwudu iza muza gikristo kubera iki?
Reka ntange igisubizo nifashishije ibyanditswe byera. Ubwo nababwiye iby’Isi ntwimere, nimbabwira iby’ijuru muzemera mute? (Yohana 3:12). Nuko ndebye mbyitegereza neza, Mbibonye mbikuramo gusobanukirwa (Imigani 24:32, Bibiliya yera). Njyewe naritegereje, ndatekereza, ndareba, maze nkuramo iyi nyigisho (Imigani 24:32, Bibiliya ntagatifu).
Yesu yakoreshaga imvugo ab’Isi bakoresha kugirango yumvikanishe iby’Umwuka ndetse na Salomo agaruka cyane kubyo yabonye, yamara kubibona akabitekerazaho, nyuma akongera akareba cyangwa agashishoza maze agakuramo amasomo yamufasha mu buzima bwe: natwe nk’Itorero sibyiza guterera agati mu ryinyo ahubwo ibyo tubona byose twagakwiye kubikuramo isomo ryadufasha mu buzima bwácu bw’umwuka.
Sinshaka gutinda cyane kuby’umubiri ahubwo reka tuve mu by’inganda zikora firimi ahubwo turebe icyo Imana idushakaho:
Nkuko nakomeje kuvuga ku nkuru zo muri Ezekiyeli 37, reka ngaruke ku busobanuro bwabyo ndetse n’ubutumwa kubariho.
Amagufwa yumye
Ukuboko k’Uwiteka kwangezeho ansohora ndi mu Mwuka, aramanura angeza mu kibaya cyari cyuzuyemo amagufwa. Anzengurukana aho yayakikije hose, maze mbona ari menshi cyane muri icyo kibaya, kandi yari yarumye rwose (Ezekiyeli 37:1-2).
Amagufwa yumye ashushanya ubuzima bw’abantu batizera Yesu, nkuko amagufwa nta buzima yarafite ninako umuntu wese utizera nta buzima aba afite ku Mana (Abaroma 3:23). Icyo akwiye nukujugunywa mukibaya rwose cyangwa gutabwa bishushanya gucirwaho iteka.
Amagufwa ariho imitsi, inyama, n’uruhu
Nuko nitegereje mbona imitsi iyafasheho, maze inyama ziyameraho byoroswa uruhu, ariko nta mwuka wari ubirimo (Ezekiyeri 37:8).
Iki ni igice kigaragaza abantu bumva/bumvise ubutumwa bwiza ariko bakanga kubwizera, ariko bakagaragara nk’abafite ubuzima (Umwuka) ariko ntabwo, kuko biganye ubuzima bw’Umwuka ariko batarizeye. Ibi bihamywa nibyo Simoni w’umukonikoni yakoze aho yashatse kumenyekana binyuze mugukora ibitangaza bikamusunikira gusa nk’uwizera ariko agamije indamu y’icyubahiro (Ibyakozwe n’Intumwa 8:9-25).
Ninako abantu benshi batizera bakunze kuza mu matorero ya gikristo mu by’ukuri batazanwe no guhishurirwa Yesu ahubwo bazanwe no gushaka abagabo n’abagore. Simpamya ko kuza mu itorero ry’Imana utazanwe no guhishurirwa Yesu ari ukwizera. Bityo niba warazanywe murusengero no gushaka umugabo cyangwa umugore nturizera na gato kuko utazanywe nuko wahishuriwe ko igihano cy'icyah ari urupfu ngo uhunge.
Amagufwa ariho imitsi, inyama, n’uruhu birimo umwuka
Nuko mpanura uko yantegetse maze umwuka uyinjiramo. Nuko ibaho ihagarara ku maguru yayo, yiremamo inteko nyinshi cyane (Ezekiyeli 37:10).
Iki ni igice kigaragaza ubuzima bw’umwizera (ufite Mwuka muri we). Yesu yahamije ko uw’isi (utizera) adashobora kugira Umwuka we, agira ati: “Ntibishoboka ko ab’isi bamuhabwa, kuko batamurora kandi batamuzi” (Yohana 14:17).
Umusozo n’umwanzuro
Ni byiza kumenya gukora firimi ariko ni ingenzi cyane gukora ibyungura abantu kumenya Imana, ibibashishikariza kumenya umurimo wabo mu isi, ndetse nibyo gukunda bene data no kubana amahoro (Ibi mbyandikiye abizera). Ino nkuru ntigamije kwamamaza firimi nubwo yatanga ibitekerezo kubizera byo gukora amashusho mfashanyigisho.
Nsoza, Ese uri amagufwa yumwe? Ese waje mu itorero uzanwe no guhishurirwa Yesu cyangwa nikindi cyakuzanye? Niba warazanwe no guhishurirwa Yesu urahirwa kuko ubuzima buri muri wowe, nuko rero Muhore mukenyeye kandi amatabaza yanyu yake (Luka 12:35).
Imana n'ibishaka tuzandika igice cy'iyi nkuru cya 2 gisobanura ku kwirema inteko kwa magufwa
6 thoughts on “Urwandiko rwandikiwe ab’itorero igice cya cumi na kane A: Horiwudu (Hollywood) ibikinnyemo firime yaba mu ziteye ubwoba kandi yarebwa cyane.”
Nibajije nti mbese umuntu ntashobora kuza mu itorero atazanywe no guhishurirwa Yesu , azanywe n’ikindi , nawe Imana ikahamufatira ?
Murakoze cyane kubw’iyi nyigisho… Imana azabashoboze kugirango tumenye kwirema inteko byo bivuze iki?
Shalom
Amena, Umwami mana azambashisha!
Thank you brother for listening to the Holy Spirit voice of starting this evangelistic website. I believe that many will be saved and edified through the word of God shared here.
Amena
Murakoze