Ikibazo Imana ifitanye n’abigisha igice cya cumi na rimwe

Bibagiwe/Batinze gutoza ab’ahazaza none isi yarabatwaye. niba bishyura abacuranzi tubyitege mu minsi iza naba Perezida baraza kwishyurwa.

Bibagiwe/Batinze gutoza ab’ahazaza

“Hari umwe mu bakomeye muri iki gihugu ukora mu nzego z’umutekano kuganira nawe imonota 10 uhakura ibitekerezo wakwandikamo igitabo. Ikibazo ni uko itorero ritamubyaje umusaruro ariko ubuyobozi (political leaders) bukimubona bwahise bumutwara.”  Aya magambo nayabwiwe mu mwaka wa 2020 n’umushumba wahamagariwe gutoza/kwigisha no gufasha imiryango (Premarital and Family Counselor) Pasitoro Desire Habyalimana. (Ubisoma abyitondere kuba yaragiye gukorera leta si icyaha).

Impano ikomeye Yesu yasigiye Isi nyuma y’AGAKIZA ni abigishwa cumi n’umwe, kuko ibyo twakiriye byose byaturutse kubo yasize atumye (abasimbura be). Si ibyo gusa, ahubwo mbere yuko asubira mu Ijuru yadusigiye umukoro ukomeye wo guhindura abantu bakaba nkawe ndetse bakaniga ibyo yasize avuze (Matayo 28:19-20). Ntabwo byagarukiye aho, ahubwo uwo mwuka wakomereje mu muvugabtumwa wamenyekanye cyane mu kinyejana cya mbere witwa Pawulo ubwo yafataga umwanzuro wo gutoza abasimbura benshi harimo nka Timoteyo, Silasi, Filemoni, Onesimo n’abandi batandukanye. Ntibyagarukiye ku bagabo gusa ahubwo n’abagore nabo bumviye Umwami Yesu nicyo cyatumye uwitwa Purisira afata intyoza yitwa Apolo akayitoza ndetse akayigisha neza iby’Umwami Yesu (Ibyakozwe n’intumwa 18:24-26).

Si mu kinyejana cya mbere gusa ahubwo no muri iki gihe twagiye twumva abigisha bashyize imbaraga mu gutoza abazabasimbura nka Dogiteri Mayirizi Munore (Dr. Myles Munroe), Dogiteri Antoni Rutayisire, n’abandi batandukanye twamenya cyangwa tutamenya. Mu mwaka wa 2020 ubwo nakoraga ubushakashatsi ku gukura kw’Itorero binyuze mu bitekerezo/imyitwarire by’abayobozi (Impacts of Leadership attitudes on church growth and survival) mu Rwanda, mirongo ine ku ijana (40%) by’abayobozi nabajije bambwiye ko batigeze bategurwa kuba abashumba kandi nabo batigeze bagira abo batoza nubwo bamaze imyaka irenga cumi n’itanu mu itorero. Ntitwagaya ibyo bakoreshejwe n’Imana ariko nkuko Umwami Yesu mu minsi ye ya nyuma yashyize umwete mu gutoza no kwigisha nibyo byagakwiye kuranga n’abandi.

Niba bishyura abacuranzi twitege mu minsi izaza ko naba Perezida bazishyurwa

Ndahamya ko abacuranzi bacuranga mu tubyiniro no mu ma bara (Bar), abaririmbyi baririmba indirimbo zuzuyemo ingeso mbi, benshi muri bo baba barabanje mu makoraniro (insengero) ariko kubera kutitabwaho bigatuma bayobera mu isi nayo ikabatwara. Sinareka kuvuga ko bariya ari impano zititaweho (Ikibazo Imana ifitanye n’abigisha).

Nigeze numva inkuru mu matorero atandukanye yuko basigaye bazana abacuranzi baturutse mu tubari bakaza gucurangira insengero zabo n’amakorali yabo. Ibyo si ikibazo kuko umurimo w’umuntu ugomba kumutunga, ariko ikibazo ni uko ibyo byatumye n’abari basanzwe bakorera Imana mu nsengero bifuza kujya bishyurwa.

Mfite ubwoba n’impungenge: Niba abacuranzi bashaka ko bazajya bishyurwa, mu minsi izaza naba Perezida b’amakorali bazajya basaba ko bahembwa.

Uko mbibona: Mu kinyejana cya mbere Yesu yabwiye abigishwa be ko bazajya bafata umutsima bakawumanyura ngo bibuke umubiri we ndetse na Vino bakayisangira ngo bibuke amaraso ye yatanzwe kubwabo, nyuma bamwe bafashe amashusho y’ababayeho nk’intumwa batangira kuyashyira mu makoraniro yabo nk’ikimenyetso cyo kubibuka ariko byaje kurangira ibyari ibimenyetso bisigaye byiyambazwa (bisengwa).

Ngendeye kubyabaye mu gihe cyashize, navuga ko kuba umucuranzi yahembwa yewe ndetse na Perezida wa korari kuba yahembwa mu gihe babyumvikanyeho nabo bayobora, ntakibazo rwose ARIKO MFITE UBWOBA KO: “MU MYAKA IZAZA INZU Y’IMANA IZAHINDUKA IKIBUGA CYO GUPIGANIRWA IMYANYA MU MURIMO W’IMANA KUBW’INYUNGU Z’AMAFARANGA KURUTA UKO BIBA INYUNGU Z’UBWAMI BW’IMANA, BITYO BAMWE BAZABA ABAKOZI B’AMATORERO KURUTA KUBA ABAKOZI B’IMANA.”

Icyo Imana ishaka

Ku batambyi n’abandi bo mu nzu y’Imana: kandi ategeka abantu b’I Yerusalemu kujya batanga igerero ry’abatambyi n’Abalewi, kugira ngo begukire ku mategeko y’uwiteka (2 Ngoma 31:4).

Abandi: Kandi mugire umwete wo guhuza mutari ba kazitereyemo, mukoresha amaboko yanyu nk’uko twabategetse (1 Abatesaloniki 4:11), uwibaga ntakongere kwiba, ahubwo akore imirimo akoreshe amaboko ibyiza, kugira ngo abone ibyo gufasha umukene (Abefeso 4:28), kuko umuntu naho yaba ari umwana amenyekanira ku byo akora (Imigani 20:11). Ngana ku musozo nagira ngo twibukiranye ko abizera batagakwiye kubona ab’itorero bafite ibibazo ngo bicare, ahubwo birakwiye kubasabira ku mwami Mana (Abefeso 6:18). Kandi mubaririze inzira za kera, aho inzira nziza iri abe ariyo munyuramo, niho muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu (Yeremiya 6:16).

12 thoughts on “Ikibazo Imana ifitanye n’abigisha igice cya cumi na rimwe

  1. Woww, thank you so much.

    Ndatekerezako iyaba abigisha ndetse n’aba kristo bari bitaye kukuba abagaragu (abakorera abandi) kuruta abakorerwa byabatera kuba imbata za kristo nkuko biririmbwa n’abenshi nubwo biziba amatwi.

  2. IMANA iguhe umugisha Yves,

    Gsa birakwiye ko abantu bagize itorero babaho nk’ingingo zikoze umubiri umwe ( bagakorerana) kdi bakareba kure mubyemezo bifatwa.

  3. Ukunukuri kuzuye gs icyakorwa ndumva arugusenga kuko n’intumwa pawulo yabivuzeho ko mubihe byimperuka benshi bazakunda impiya ndetse bazagaragaza n’ishusho yo kwera ariko imirimo yabo iguha kana ndatekereza rero atari igitangaza kuba byasohorera kubantu nubwo bibabaje kuba by arangwa mubizeye(mwitorero) gs muhumure Imana niyo nyirumurimo kandi ntizemerako umurimo wayo wagibwaho nicyasha iteka ngo kwizera kwabizeye guhagararire kunda(kumafaranga) kuko ibyo twacungujwe ntibyasimburwa n’amafaranga kuko ari by agaciro gakomeye(1petero 1:18-19)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *