Yararanye n’indaya kandi yari umushumba kandi aho yajyaga hose amaso ye yiboneraga abakobwa (Samusoni).
Intangiriro
Njya numva abantu iyo bagerageza gusobanura umugabo w’umunyembaraga witwa Samusoni bamugereranya nk’umuntu wari afite akaboko kanini cyane ndetse n’amatuza manini, muri macye nabyita ko bamushushanya nk’uwakoze imyitozo ngorora mubiri myinshi nko guterura ibyuma biremereye bituma inyama ze (muscles) zaguka kuburyo umubona wese atangara. Ariko ndahamya ko atari uko yari ameze kuko imbaraga ntiyazikuraga mu myitozo ngorora mubiri ahubwo zavaga ku mwuka w’Imana wamuzagaho (Abacamanza 13:25; 14:6; 14:19; 15:14). Iri ni isomo rikomeye ko no mu murimo w’Imana aho dusabwa imbaraga z’umubiri Imana iziduha zidashingiye ku ngano y’umubiri wacu ahubwo zishingira ku mwuka wayo (Izere Imana).
Reka mbe ndetse kuvuga kubyabakoze imyitozo ngorora mubiri ahubwo ngaruke kuby’ingenzi muri ino nkuru. Samusoni yari umucamanza wa 12 muri Isirayeli (Mbere yuko hajyaho abami muri Isirayeli Imana yashyizeho abacamanza bafashaga abantu b’Imana kuva mu kaga ndetse no kubayobora ku bushake bw’Imana). Ucyumva ibyo ndahamya ko twahamiriza hamwe ko yari umukozi w’Imana wejerejwe umurimo wayo nkuko malayika w’Uwiteka yabihamije (Abacamanza 13:7).
Yararanye n’indaya mu icumbi
Samusoni ajya i Gaza abonayo umugore wa maraya, yinjira iwe1. Ab’i Gaza babwirwa ngo “Samusoni ageze hano.” Baramugota, bamwubikirira ku irembo ry’umudugudu bakesha ijoro, bahacecekeye ijoro ryose bibwira bati “Nibucya turamwica.”2 Samusoni ariryamira ageza mu gicuku3 (Abacamanza 16:1-3)
Mu gitabo yanditse, ni gute ibihangange bigwa (How the mighty fall) uwitwa James C. Collins mwite Jim yavuze ko kugwa bishobora kwirindwa, bishobora kumenywa mbere yuko biba, ndetse bishobora no gukosorwa. Ibi ndetse byahamijwe n’ibyanditswe byera mbere yuko Jim abyandikaho, Nuko rero mugandukire Imana ariko murwanye Satani nawe azabahunga (Yakobo 4:7) kandi uwo mwuka naza azababwira ibyenda kubaho (Yohana 16:13).
Mu buzima busanzwe bakubwiye ko runaka ari umukozi w'Imana, mubitekerezo byawe, wumva ko haribyo atakora mbere yo gutekereza ko haribyo yaduha (inyigisho). Ibi bitekerezo tugira bihwanye nicyo ibyanditswe byera bivuga ko dukwiye kubaho ubuzima bw’ibyanditswe byera kuruta kubaho ubuzima busoma bukanavuga ibyanditswe byera gusa (Yakobo 1:22), Ese ubayeho ubuzima busoma ibyanditswe byera cyangwa ubayeho ubuzima ibyanditswe byera bivuga? Si ibyo byabaye kuri Samusoni ahubwo yageze mu mugi witwa I Gaza ngo abonayo indaya yinjira iwayo ndetse ngo yaryamanye nayo bageza mu gicuku. Mbega ishyano!!!
Abandi bigisha (Abashumba, Abavugabutumwa, Abahanuzi, ndetse n’Abizera bashyitse) bakunze kwigisha batunga agatoki Samusoni nyamara amayeri ya Satani yakoresheje muri kiriya gihe ntiyahagaze kuko bamwe mu bakozi b’Imana bagiye bagwa mu mutego wo kuryamana naba maraya ariko bikarenga bagashuka nabo bayobora (Ikibazo Imana ifitanye n’abigisha).
Yiboneye undi mugore
Hanyuma y’ibyo, abenguka umugore wo mu gikombe cya Soreka witwaga Delila.4 (Abacamanza 16:4). Umukobwa Samusoni yahuye nawe bwa mbere w’I Timuna yari yaturutse mu gushaka kw’Imana ariko tugomba kuzirikana ko uburyo Imana yakoresheje bwa mbere atari bwo yakomeza gukoresha. Ntekerezako Samusoni yibwiyeko nakunda Delila bizakunda nyamara Imana ntiyari yavuze. Ahubwo byari ubushake bwe.
Biratangaje ukuntu umukozi w’Imana buri murwa anyuzemo yiboneraga inkumi zikamutwara umutima. Twibukiranye ko gushaka/ubukwe/gushyingirwa nawo ari umuhamagaro w’Imana kandi uwo muhamagaro ugerwaho kuko habayeho kwitegereza (ku bahungu) maze bagashima (umukobwa) ariko ni ishyano niwitegereza aho Imana itagushimiye kuko amaso yawe azahora yirebera abakobwa.
Umusozo n’isomo
Mfite ubwoba ko abizera benshi bazakomeza kugwa muri uyu mutego wo kujya kwa maraya gusambana ndetse n’amaso yabo akirebera abakobwa n’abasore kubera ko batabajije Imana, nibiba bityo ndahamya ko uwo mwuka uzagenda mu b’Itorero ibisekuruza byinshi. Ariko ntugahe abagore (abagabo) intege zawe n’ubugingo bwawe kuko ari cyo kigusha abami (Imigani 31:3) bityo ujye unyigisha guhitamo neza no kumenya ubwenge, kuko nizera amategeko yawe (Zabuli 119:66), kandi ukebukishe amaso yanjye ye kureba ibitagira umumaro , unzurire mu nzira zawe (Zaburi 119:37).
6 thoughts on “Ikibazo Imana ifitanye n’abigisha igice cya cumi na kabiri”
Izi nkiru ni nziza zubaka ubugingo. Be blessed
Oooooh, Imana iduhe guhitamo meza kd itwigishe kumenya amahitamo Ari mu mugambi wayo.😔
Imana iguhe umugisha cyane kubw’iyi nyigisho kd ikomeze igikoreshe rwose🙏
Amena
Ese ubaho ubuzima busoma ibyanditswe byera cg ubayeho ubuzima ibyanditswe byera bivuga ?Imana Iguhe umugisha .kdi Imana idushoboze Gukoresha amakuru dukura mubyanditswe ngo tumenye uko dukwiriye Kubaho 🙏
Amena
Thanks, yves.