Ikibazo Imana ifitanye n’abigisha igice cya cumi na gatatu

Nimurodi yongeye kugaragara mu buryo butaziguye ari kubaka umunara usa n’uw’i babeli.

Ibyahozeho ni byo bizongera kubaho, kandi ibyakozwe ni byo bizongera gukorwa, nta cyadutse munsi y’ijuru (Umubwiriza 1:9), ariko ibibi byabayeho byabereyeho kugirango bitubere akabarore, ngo tutifuza ibibi nk’uko babyifuje, kandi byandikiwe kuduhugura twebwe abasohoreweho n’imperuka y’ibihe (1 Abakorinto 10:6;11).

Yubatse umunara w’I Babeli (Nimurodi)

Barabwirana bati “Mureke tubumbe amatafari, tuyotse cyane.” Kandi bagiraga amatafari mu cyimbo cy’amabuye, bakayafatanisha ibumba mu cyimbo cy’ibyondo.3 Baravuga bati “Mureke twiyubakire umudugudu n’inzu y’amatafari ndende, izagere ku ijuru, kugira ngo twibonere izina rimenyekana, twe gutatanira gukwira mu isi yose.”4 (Itangiriro 11:3-4).

Umunara w’i Babeli wubatswe ahagana muri 1390-1400 mbere y’ivuka rya Yesu. Kubaka umunara w’I babeli ntabwo byari umugambi w’Imana kuko intego yabo yari itandukanye niyo Imana yashakaga ikirema umuntu. Imana irema umuntu yifuzaga yuko yororoka, akagwira, agakwira mu Isi yose agatwara (agategeka) ibirimo byose (Itangiriro 1:26-28). Ariko abubatse umunara w’i Babeli siyo ntego bari bafite ahubwo bashakaga kuguma hamwe (mugihe Imana yashakaga ko batandukana bagakwira mu isi yose) ndetse bamara kuguma hamwe bakubaka umunara w’amatafari maremare bigatuma amazina yabo amenyekana “personal emancipation and pride.”

Nubwo umunara/inyubako bubatse yari kuzagira umumaro ariko ntiyari ubushake bw’Imana, ni ingenzi kuzirikana ko ibigira umumaro byose siko ari ubushake bw’Imana kuko na Sawuli yanyaze ibintu byinshi mub’abamaleki yibwirako bizagira umumaro mu nzu y’Imana ariko kuko atari ubushake bw’Imana iramugaya (1 Samweli 15:20-22).

Gutandukanya indimi si igihano cy’Imana ni umugambi w’Imana

Kuba Imana yaratandukanije indimi hari ababifata nk’igihano cy’Imana ariko nubwo nta mpamvu nyinshi zatuma tubihakana, ariko reka turebe icy’ingenzi mu gice cyose. Imana yatandukanije indimi kugira ngo isohoze umugambi wayo wo gutatanya abantu kugirango bakwire mu Isi yose. Bityo gutandukanya indimi z’abubatse umunara wa Nimurodi byari ukugirango umugambi w’Imana wuzure mu Isi wo kuyikwira kuruta uko byaba igihano, yewe byanashoboka ko byari ukuzuza umugambi wayo binyuze mu gihano.

Nimurodi nubu ari kubaka

Intego nkuru ya Nimurodi yari ukubaka izina rimenyekana kuruta uko ubwami bw’Imana buzamurwa/bwubakwa/bumenyekana. Abayobozi b’amadini n’amatorero (twibukiranye ibi: Idini ni uburyo abantu bashyizeho kugirango bahure n’Imana ariko Itorero ni uburyo Imana yashyizeho kugirango ihure n’abantu, hanyuma idini riba itorero iyo ubwo buryo bwashyizweho n’abantu buhura n’uburyo Imana yashyizeho) nabo bari gushaka ko amazina yabo amenyekana kuruta uko ubwami bw’Imana bumenyekana.

Umusozo n’isomo

Singaruka ku bayobozi gusa, hari igihe kenshi abayoborwa dutunga agatoki abayobozi bacu ko hari ibyo batujuje nyamara uwo mwanya dukoresha tubatunga agatoki twakawukoresheje tubasengera nkuko ibyanditswe byera bibidusaba (Abefeso 6:18). Niba ibikorwa byose bikorerwa kugirango amazina y’abantu amenyekane, niba icyacumi gitangwa ngo habeho kumenyekana, niba abaririmbyi baririmba ngo bamenyekane, niba bigisha kugirango bamenywe ntakabuza bari kubaka umunara w’i Babeli kandi ntakabuza Imana izatatanya indimi kubw’umugambi wayo.

Nsoza, mbese mwabasha mute kwizera kandi mumaranira gushimwa n’abantu, mu cyimbo cyo gushaka ishimwe riva ku Mana ubwayo? (Yohana 5:44), icyakora jye sinishakira icyubahiro, nyamara hariho ugishaka kandi niwe uca imanza (Yohana 8:54) kuko uvuga ibye ubwe aba yishakiye icyubahiro, ariko ushakira iyamutumye icyubahiro uwo ni we w’ukuri, gukiranirwa ntikuri muri we (Yohana 7:18).

1 thought on “Ikibazo Imana ifitanye n’abigisha igice cya cumi na gatatu

  1. kuko uvuga ibye ubwe aba yishakiye icyubahiro, ariko ushakira iyamutumye icyubahiro uwo ni we w’ukuri, gukiranirwa ntikuri muri we (Yohana 7:18).

    Murakoze kubwo ubu butumwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *